Hagiye gutangizwa porogaramu yagenewe amashuri, ijyanye n'ubumenyi kuri tekinoloji ishingiye ku Isanzure - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri ni ikoranabuhanga iyo rishowemo imari, rishobora kubyazwa umusaruro rigatanga umusanzu mu itumanaho, kugenzura ibidukikije, ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi, kwifashishwa mu guhangana n'ibiza, kugenzura umutungo kamera n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari gahunda iki kigo gifite zo guharanira ko abanyeshuri benshi babona amahirwe azanwa na tekinoloji ishingiye ku Isanzure ku buryo na bo batangira gutekereza uko igihugu cyayabyaza umusaruro.

Ni ingingo yagarutseho ku mugoroba wo ku wa 11 Ukwakira 2024, umunsi RSA ku bufatanye n'Ikigo cya TRL Space Rwanda gikora ibyogajuru bito bizwi nka 'CubeSat', bateguriyeho amarushanwa yo kubaka ibyogajuru bito bizwi nka 'CubeSat'.

Aya marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Riviera High School, Lycée de Kigali, ndetse n'aba Green Hills Academy.

Intego yayo yari ukwereka abanyeshuri uburyo tekinoloji ishingiye ku Isanzure ishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Ni kimwe mu bikorwa byakorewe mu Rwanda mu cyumweru cyahariwe Isanzure ku Isi.

Muri aya marushanwa kandi aba banyeshuri bagennye n'imishinga ibyo byogajuru byakora bigeze mu Isanzure. Iba igomba kujyana n'ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo.

Twagirayezu Gaspard ati 'Twe [amarushanwa] afasha abana bacu kumva amakaro ka tekinoloji ishingiye ku Isanzure ku Isi. Ibi binatuma abana bigirira icyizere bakanagirira urukundo iri koranabuhanga.'

'Hari porogaramu tuzageza mu mashuri atandukanye dufite ku rutonde. Intego ni uko abanyeshuri basobanukirwa neza tekinoloji ishingiye ku Isanzure n'icyo bayibyazamo. Ibi byabaye byari nk'itangira.'

Kubera inyungu nyinshi zigaragara mu Isanzure ku batuye Isi, u Rwanda narwo nti rwatanze.

Rwafashe umwanzuro wo gutangiza iki kigo gishinzwe ibijyanye n'isanzure kuko amakuru atangwa n'ibi bigo hirya no hino yifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Hashize igihe kitari kinini iki kigo cyubaka sitasiyo igenzura amakuru y'ibyogajuru mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Ubu mu Rwanda hari kubakwa icyogajuru kizwi nka 'Hyperspectral 6U CubeSat'. Kizarangira muri Kamena 2026 gihite cyoherezwa mu Isanzure.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yashimiye abanyeshuri bo mu Rwanda ubushake bagaragaza bwo kuzavamo abahanga mu by'Isanzure mu gihugu.

Ati 'Muri mwe, turabonamo aba-astronauts b'u Rwanda b'ahazaza. Uyu munsi ni intangiriro y'urugendo rwanyu, kandi turi hano kugira ngo dushyigikire intego zanyu.'

'Ibi bikwiye gutuma mukomeza kugira amatsiko yo kwiga no guhanga udushya. Ntabwo ari ukubaka ikoranabuhanga gutyo gusa ahubwo ni no kumenya uburyo rishobora gukemura ibibazo bigaragara ku Isi.'

Ingabire yashimangiye ko leta yiyemeje kwagura gahunda z'uburezi hakagezwa porogaramu zijyanye n'iby'Isanzure mu Rwanda hose, kugira ngo abanyeshuri benshi babone amahirwe yo kwiga ibyerekeye iri koranabuhanga.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko Guverinoma yiteguye gushyigikira abanyeshuri bagaragaza ubushake bwo kongera ubumenyi mu bijyanye n'Isanzure
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yijeje gufasha abanyeshuri benshi kubafasha mu bijyanye n'iby'isanzure
Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ibyogajuru byarwo mu Isanzure
Aya marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri bo muri Riviera High School, Lycée de Kigali, ndetse n'aba Green Hills Academy
Ishuri rya Lycée de Kigali ryari rihagarariwe
Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yabateguriwe barahembwe
Iyi ni telescope ya TRL Space Rwanda yifashishwa kureba ibiri mu Isanzure

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-porogaramu-yagenewe-amashuri-ijyanye-n-ubumenyi-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)