Hagiye guterwa ingemwe nshya miliyoni 1.5 z'ikawa zisimbura izishaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'u Rwanda.

Nk'urugero gahati ya 2017 na 2023, u Rwanda rwinjije miliyari zisaga 600 Frw avuye muri toni ibihumbi 113 z'ikawa yoherejwe mu mahanga.

Muri gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w'ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.

Kugira ngo iyo ntego izagerweho NAEB yatangiye kuvugurura ibiti by'ikawa, byitezweho kuzongera no kunoza umusaruro wayo, bigateza imbere abahinzi bayo, n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b'ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza hazaba amavugurura abiri y'ingenzi ku gihingwa cy'ikawa; gusimbuza ibiti by'ikawa birengeje imyaka 30 bitewe kuko biba bitagitanga umusaruro wifuzwa, no gusazura ibiti bimaze nibura imyaka irindwi bitewe, mu rwego rwo kubigarurira ubuzima, birusheho gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Muri iyi myaka ine, hazavugururwa ikawa mu turere dutandatu turimo Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y'Iburengerazuba, na Nyamagabe, Huye na Ruhango mu Ntara n'Amajyepfo, hakazasimbuza ibiti by'ikawa bihinze ku buso bwa hegitari 3,050, hanasazurwe ibiti biteye ku buso bwa hegitari 1.082.

NAEB ivuga ko kugira ngo umusaruro w'ikawa ivuguruye uzaboneke ari mwinshi, mwiza, kandi vuba, ubu harimo gutegurwa ingemwe nziza, zerera igihe gito kandi zitanga umusaruro ushimishije zo mu bwoko bwa RAB C 15, zizahabwa abahinzi ku buntu, bakazazitera hirya no hino mu gihugu.

Ubu hamaze gutegurwa ingemwe 1,559,724 zizaterwa mu Ugushyingo 2024, hakazakomeza gutegurwa no guterwa izindi buri mwaka, kugeza ubwo ubuso bwose bwateganyijwe buzaba bumaze gterwaho.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo ikawa muri NAEB, Alexis Nkurunziza, yatangaje ko ikigo akorera kizafasha abahinzi kubona ifumbire kandi bakanahugurwa ku buryo bwo kuvugurura ikawa.

Ati 'Mu gusimbuza ibiti bishaje no gutera ingemwe nshya, NAEB izatanga inyunganizi y'amafaranga azatuma icyo gikorwa cyihuta. Mu bundi bufasha abahinzi bazahabwa hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura ubuhinzi bw'ikawa no kongera umusaruro, harimo ifumbire abahinzi bazahabwa ku buntu, ndetse n'amahugurwa bazahabwa binyuze mu mashuri y'abahinzi mu murima.'

Gahunda yo gusazura no gusimbuza ibiti by'ikawa bishaje izatanga akazi ku baturage bazagira uruhare mu mirimo itandukanye izakorwa, ndetse imirimo yo gutegura ingemwe zizaterwa yatanze akazi ku bagore n'urubyiruko bibumbiye mu matsinda.

Gusimbuza ibiti birengeje imyaka 30 no gusazura ibiti bimaze imyaka irindwi, ni uburyo bw'ingenzi cyane ku gihingwa cy'ikawa bukoreshwa hirya no hino ku Isi mu bihugu byateye imbere mu buhinzi bw'ikawa, kuko bufasha ikawa kongera kugira ubuzima bwiza, kongera umusaruro, kongera ireme (ubwiza) ry'imbuto z'ikawa, ndetse no kurwanya indwara zibasira ibiti bishaje.

Biteganyijwe ko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga kazikuba kabiri kave kuri miliyari 3,5$ kakazagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.

Hateguwe ingemwe zirenga miliyoni 1.5 zizifashisha mu gusimbuza izashaje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-guterwa-ingemwe-nshya-miliyoni-1-5-z-ikawa-zisimbura-izishaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)