Kuri uyu wa kabiri, Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo rwa Nyanza mu ntara y'Amajyepfo, rwahamije ibyaha byose uko ari bitatu(3) ubushinjacyaha bwaregaga Rashid Hakuzimana, maze rumuhanisha igifungo cy'imyaka irindwi(7) n'ihazabu y'amafaranga y'uRwanda ingana na miliyoni imwe(1.000.000Frw)
Uwo mugabo watawe muri yombi mu mwaka wa 2021, yari akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza amacakubiri no gukwiza ibihuha.
Nk'uko byasobanuwe n'umucamanza, Hakuzimana yakoze ibi byaha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, harimo umurongo we wa YouTube.
Amwe mu magambo abamukurikiye bibuka, harimo kuvuga ko kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuvaho, ndetse akanemeza ko mu Rwanda habaye na jenoside yakorewe Abahutu. Ni imvugo Hakuzimana asangiye n'abajenosideri n'abandi biyita' abatavuga rumwe na Leta y'uRwanda '.
Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ku byaha aregwa, akemeza ko ari imfungwa ya politiki ikwiye kurekurwa nta rubanza rubaye.
Nyuma y'isomwa ry'uru rubanza, mu baburanyi bombi ntawe uratangaza ko azajurira. Icyakora abahanga mu mategeko batubwiye ko ubushinjacyaha bushobora kutajurira, kuko uregwa yahawe igihano gisumba ibindi mu byo amategeko ateganyiriza uhamwe n'ibi byaha.
Umuhungu wa Hakuzimana Rashid aherutse kumvikana mu itangazamakuuru yikoma abashoye se mu byaha byamujyanye mu munyururu, ndetse uwo musore, Hakuzimana Djibril, avuga ko nawe abo bagome bakaba baramutetseho umutwe, bamucuza udufaranga bamubeshya ko bamushakira uburyo bwo guhunga, akava mu Rwanda.
Rashid Hakuzimana rero aracyashigaje indi myaka ine muri gereza, abamushutse akiteranya n'amategeko bigaramiye. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
The post Hakuzimana Rashid yahamwe n'ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi. appeared first on RUSHYASHYA.