Hari abahamagaraga umurongo wa Polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga- ACP Elie Mberabagabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirongo y'ubutabazi itishyurwa yashyizweho na Polisi y'u Rwanda, yagiyeho kugira ngo yihutishe ubutabazi bwayo, kugira ngo polisi ibone amakuru ku gihe itabare hataraba ibyago cyangwa ngo hangirike byinshi cyangwa ngo hatakare ubuzima bw'abantu.

Mu 2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000 ku munsi binyuze ku mirongo yo guhamagaraho [call centers] irimo uwa 114 wari warashyiriweho gutanga ubufasha kuri Coronavirus n'indi irimo 112 washyiriweho ubutabazi bwihutirwa.

ACP Mberabagabo yavuze ko hari abahamagara bibeshye bazi ko ari sosiyete z'itumanaho n'abandi bahamagara bashaka serivisi zindi za leta zitari iz'ubutabazi, ariko hakaba n'abandi bacuruza amatelefoni bashaka gusa kugira ngo barebe ko telefoni ari nzima.

Ati 'Ndatanga nk'urugero, nk'abantu bacuruza amatelefoni hano mu Mujyi, iyo arimo kuyigurisha [iyo hatarimo simcard muri telefoni ugahamagara umurongo wa 112 ucamo] akawuhamagara nk'uburyo bwo kureba niba telefoni ari nzima."

Yavuze ko kandi mu bihe byashize hari abitiranyanga umurongo w'ubutabazi bwihutirwa wa Polisi y'u Rwanda [112] n'umurongo wo 'kwa Satani' bigatuma bawuhamagara bakavuga ko bashaka ubukire.

Ati 'Mbere hariho abahamagaraga batukana, umuntu yabashimira ntibagitukana. Hari abari baziko umurongo wa 112 ari umurongo wa satani bagahamagara bashaka amafaranga no kububakira ingo no kubashakira abagore, ariko twakomeje kugenda tubakangurira kureka kuwukoresha bagenda babicikaho.'

ACP Mberabagabo yagaragaje ko muri benshi bahamagara batahuye n'ikibazo haba harimo cyane cyane abana, 'Ugasanga ababyeyi bahaye abana telefoni no ku mashuri amwe n'amwe basigaye bakangurira abana gukoresha uyu murongo.'

'Hari abahamagara uyu murongo ntibagire icyo bavuga bakicecekera ugasanga muri uwo mwanya birabuza amahirwe undi muntu urimo kudukenera kandi afite impamvu nyazo.'

ACP Mberabagabo, yavuze izo mpamvu enye ziza imbere mu kubangamira abashaka guhamagara umurongo w'ubutabazi wa Polisi y'u Rwanda bashaka ubutabazi.

Polisi y'u Rwanda itangaza ko iyi mirongo y'ubutabazi atari uwo gukiniraho ndetse ko hagiye kubaho ibikorwa byo guhugura abantu ku mikoreshereze yayo, nyuma nta yindi nteguza ufatwa anyuranya n'amategeko ahanwe nk'uwabangamiya akazi ka polisi n'abaturage bakeneye kugaragaza ibibazo byabo.

ACP Elie Mberabagabo yavuze ko hari abahamagaraga umurongo wa telefone wa polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abahamagaraga-umurongo-wa-polisi-bazi-ko-ari-kwa-satani-bashaka-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)