Hari shene zifungwa! Ingaruka ku bahanzi bagu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugura 'Views' wifashisha uburyo bunyuranye burimo nko gukoresha 'Publicite' za Youtube, hanyuma ugahitamo igihugu, izo ushaka, igihe zigomba kutangirira n'igihe zigomba kurangirira.

Ibi bijyana no kwishyura amafaranga aba yavunjwe muri 'Cryptocurrency'. Ubu buryo burahenze, ni nabwo bukoreshwa n'abahanzi bakomeye ku Isi, ndetse Youtube irabikwishyurira, kandi 'Video' ishyirwa mu zigezweho ku buryo buri wese abona ko ariyo ndirimbo yaciye ibintu hanze aha. Hari n'uburyo bwa kabiri buzwi nka 'Phone Farming'.

Kimwe mu bituma abahanzi cyangwa se abandi bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bagura 'Views' harimo gukomeza kwemeza abafana ko ari abahanzi bihagazeho, mbese ko buri kimwe bashyira hanze cyakundwa kandi mu gihe gito.

Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zisobanura ko nta kibazo mu kuba umuntu yagura 'Views' kugira ngo ibihangano bye birebwe ku muyoboro wa Youtube. Ariko kandi ngo ni byiza ko agura ku muntu yizeye kuko 'bishobora gushyira mu byago shene yawe'.

Muri iyi nyandiko ya viralyft bavugamo ko abantu bakwiye kubanza gutandukanya 'Fake View' ndetse na 'Real Views'. Bavuga ko 'Views' zitari izanyazo (Fake Views) kenshi zikomoka ku muntu wazikugurishije zivuye kuri konti zitabaho (Fake Accounts). Ni mu gihe 'Views' za nyazo ziva kuri konti za 'Active accounts' cyangwa 'Real accounts'.

Ariko kandi Politiki ya Youtube yubatse ku buryo ibuza ubwoko ubwo ari bwo bwose bw'inyongera kuri uru rubuga.

Hari inyandiko z'indi ziri kuri internet zigaragaza ko ugura 'Views' 1000 atanga amafaranga ari hagati y'amadorali 10 na 50, ariko basobanura ko biterwa n'umuntu waguriye.

Ariko kandi muri iyi nyandiko bavuga ko Youtube itemera ikintu cyose gikorwa kigamije kuzamura umubare w'abantu bareba ibyo washyizeho, yaba binyuze mu kugura 'Views', 'Likes', 'Comments' cyangwa se ibindi. Aha bavuga ko bitemewe muri rusange.

Bamwe bakunze kuvuga ko ari 'Fake Views'

Hari abajya kure bakavuga ko kenshi abantu bavuga ko ari 'Fake Views' ahanini bitewe n'uko umuntu aba yarebwe n'abantu atazi ku rubuga rwe rwa Youtube- Uretse ko n'ubundi abantu bamureba bose siko aba abazi.

Mu busanzwe iyo ukoresha urubuga rwa Youtube mu buryo bw'akazi kandi bw'umwuga uhabwa uburyo bwo kujya wishyurirwa ibyo ukora cyangwa se ibyo unyuzaho (Monitization).

Hari abavuga ko hari 'Views' umuhanzi cyangwa se undi muntu agura, ku buryo ashobora no kuzishyurirwa na Youtube.

Hari shene zimwe zifungwa

Hari urubuga ruvuga ko iyo uguze 'Views' ku bantu batizewe cyangwa se batanga izitari iza nyazo, rimwe na rimwe uburyo wa Youtube buzwi nka 'Algorithm' bushobora guhitamo guhagarika shene yawe bitewe n'uko babona ko hari ibiri gukorwaho bidakwiye.

Hejuru y'ibi kandi, ngo ushobora no gutakaza umubare w'abantu (Audience) bari basanzwe bakurikirana ibikorwa byawe.

Banavuga ko hari igihe ugura 'Views' rimwe na rimwe zikavaho, bitewe n'uko uwazishyizeho atakurikiranye neza igikorwa. Ndetse, ngo hari n'igihe yibeshya bikarangira ibikorwa 'Views' waguze zisubiye ku zo watangiranye kuri icyo gikorwa washakaga kuzamura.

Gukoresha Youtube nk'umwuga ni amahirwe n'amahitamo amaze guhira benshi. Ubona igikundiro n'amafaranga-Ingero z'abo uru rubuga rutunze hanze ni benshi!

 Ariko si ibya buri wese kuko isoko ry'abayikoresha baraguka umunsi ku munsi. Ibi nibyo bituma benshi mu bakoresha uru rubuga bashakisha imbuga zitandukanye baguriraho 'views' mu kugaragaza ko bafite igihiriri cy'abantu bayobotse ishyaka.

Uretse kugura 'views' hari n'abagura 'subscribers' mu kugaragaza ko hari umubare munini ugenda ukura nk'igihumyo wishimira ibyo bakora.

Imbuga [Website] zigurisha izi serivisi zigufasha kubona 'Subscribers', 'Likes', 'comments' kuri videwo n'ibindi bigaragaza urubuga rwawe nk'urwa mbere muri sosiyete.

Kugura izi serivisi bituma hari umubare ukurikirana iyi shene, utekereza ko wacitswe kujya muri ibyo bihumbi nabo bakayoboka.

Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Suede yigeze kuvuga ko kugira shene ya Youtube ari ubuntu, kandi koko bisaba kuba ufite Email gusa.

Avuga ko 'views' naba 'followers' bagurwa, bityo ko 'showbiz' ya byacitse yica umuziki. Uyu muhanzikazi yavuze ko 'ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Yungamo ati "Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n'ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure."

'Engagement' (Likes& Comments) ni kimwe mu bishobora kugaragaza ko indirimbo yaguriwe 'views'. Iyo engagement y'indirimbo iri hejuru biba bigaragaza ko nta views, iyo engagement iri hasi bigaragaza ko indirimbo yaguriwe views.

Hari Application zirenga 20 ziri kuri internet wifashisha ukagura views kuri Youtube, bakakuzamurira aba Subscribers…ukagura aba Followers kuri Instagram, kuri X ubundi ugatembagara.

Iyo ubuyobozi bwa Youtube bumenye ko waguze views urabihanirwa. Uburyo Youtube yemera ni ubuzwi nka Skippable ads non-skippables aho wishyura ari hagati y'amadorali 2000 na 100, ikakwamariza cyane cyane ibicuruzwa.

Inyandiko ya Youtube iri kuri internet ivugamo ko uru rubuga rutemera umuntu wese ugura Views, Likes, Comments n'ibindi bituma yigaragaza nk'aho sosiyete imukunda. Bati 'Ibi ntibyemewe.'

 

Uru rubuga ruvuga ko rwiteguye gukuraho burundu shene yose igura views n'ibindi. Rushishikariza abarukoresha, kurumenyesha igihe cyose babonye ibintu binyuranyije n'amategeko n'amabwiriza yarwo.

Bati 'Shene ya Youtube itubahiriza amabwiriza n'amategeko twashyizeho ikurwaho by'igihe gito cyangwa se bya burundu.'

Youtube, ni urubuga rukoreshwa n'abashabitsi, abanyamuziki, abakinnyi ba filime, aba Vloggers n'abandi. Ku bashaka gukora ikintu kikiganza muri miliyoni z'abantu bakoresha uru rubuga ni intambara itoroshye.

Youtube yashinzwe mu 2005. Nibura aba-Youtubers bashyiraho video z'amasaha 300 mu gihe cy'isaha imwe. Ibi bivuga ko niba ushaka ko ibyo washyizeho birebwa ukeneye izi mbaraga.



Kugura views wifashishije Application zitandukanye birashoboka, ariko iyo Youtube ibimenye iraguhana cyangwa se umuyoboro wawe ugahagarikwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147404/hari-shene-zifungwa-ingaruka-ku-bahanzi-bagura-views-kuri-youtube-147404.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)