Hegitari zirenga 1000 zizaba zuhirwa hakoreshejwe imirasire: Ibizibandwaho mu buhinzi muri NST2 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw'Igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, hazongerwa umusaruro mu nzego zose z'ubukungu; aho hazakorwa ku buryo ubuhinzi buziyongera ku kigero cyo hejuru ya 6%, naho inganda na serivisi bikaziyongera hejuru ya 10% buri mwaka.

Biteganyijwe ko umusaruro w'ubuhinzi uzongerwa ku kigero cya 50% ku buryo u Rwanda ruzihaza mu biribwa, mu bihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, ndetse rugasagurira amasoko.

Hazabaho kwihaza ku bikomoka ku matungo, hongerwe umubare w'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi; habungabungwe ubwiza bw'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse hongerwe ingano y'ifumbire mvaruganda n'izindi nyongeramusaruro ku kigero cyo hejuru.

Ibyo bizajyana no gukomeza gahunda yagezweho yo kwihaza mu gutubura imbuto zihingwa imbere mu Gihugu.

Guverinoma igaragaza ko izo ntego zizagerwaho hongerwa ingano y'umusaruro w'ibihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano, n'ibitoki.

Biteganyijwe ko Igihugu kizihaza mu bihingwa nk'ibigori, ibirayi n'ibishyimbo kuburyo hatazakenerwa kubitumiza mu mahanga.

Uko kwiyongera k' umusaruro kuzagerwaho binyuze mu kongera ingano y'ifumbire mvaruganda mu Gihugu, kuyigereza ku gihe ku bahinzi, no kongera ingano yayo ikava ku biro 70 kuri hegitare ikagera ku biro 94,6 kuri hegitari. Ngo ibyo bizakorwa inajyanishwa n'imiterere y'ubutaka.

Muri NST2, Guverinoma iteganya ko hirya no hino mu Gihugu hazongerwa, hanashyirweho ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere (Agri Hub and Food Basket Sites).

Bimwe muri ibyo byanya bizaba birimo imishinga minini y'ubuhinzi n'ubworozi, imeze nk'ukorerwa mu cyanya cyatunganyijwe uzwi nka Gabiro Agribusiness Hub, n'uwa 'Gako Beef' uzatunganya inyama zoherezwa mu mahanga.

Biteganyijwe ko kugeza mu 2029 hazanongerwa ubuso bw'ubutaka buriho amaterasi y'indinganire, buve kuri hegitari 142,000 bugere kuri hegitari zisaga 160,000.

Ubuso bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y'Izuba buzikuba hafi kabiri

Guverinoma kandi ivuga ko hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa, aho buzava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari zisaga 130,000.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Hitayezu Jerome, yavuze ko u Rwanda ruteganya kongera ubuso bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y'Izuba, bukava kuri hegitari 646 buriho ubu bukagera kuri hegitari 1,146 mu 2029.

Ati 'Dufite intego y'uko mu 2029 tuzaba twarongeyeho hegitari 500 zuhirwa hakoreshejwe ingufu z'imirasire y'Izuba.'

Hitayezu yasobanuye ko mu 2024-2025 hazongerwaho hegitari 60, izigera ku 100 zongerweho mu 2025-206 n'izindi nkazo mu 2026-2027, naho mu 2027-2028 na 2028-2029 hazajya hongerwaho 120 buri mwaka.

Uretse kuba imikoreshereze y'ingufu z'imirasire mu kuhira yoroshye kurusha imikoreshereze y'izindi ngufu, binagabanya imyuka ihumanya ikirere bigafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Guverinoma iteganya ko hazakorwa ubukangurambaga buzatuma abahinzi n'abikorera bayoboka ubwo buryo bwo kuhira hifashishijwe ingufu z'imirasire, bakabikora ku giti cyabo bidasabye nkunganire ya Leta.

Ibyo ngo bizunganira ingufu Guverinoma ishyize muri iyo gahunda zo gutanga nkunganire ku bakeneye gukoresha bene ubwo buryo bwo kuhira.

Kugeza ubu uturere dukorerwamo ibikorwa byo kuhira hifashishijwe imirasire y'Izuba turimo Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare, Ngoma, na Ruhango.

Kuhira hakoreshejwe imirasire y'Izuba bizoroshya kuhira mu gihugu hose kandi bigabanye imyuka ihumanya ikirere.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-zirenga-1000-zizaba-zuhirwa-hakoreshejwe-imirasire-ibizibandwaho-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)