Huye: Abikorera basabwe kwakira neza abarangije mu mashuri y'imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byasabwe na Ephrem Musonera, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi, mu gikorwa kiswe 'Carrier Fair Day' cyo guhuza abanyeshuri bakiri ku ntebe y'ishuri, abarangije kwiga na ba rwiyemezamirimo kugira ngo babagire inama, cyabereye muri RP Huye ku wa 24 Ukwakira 2024.

Abanyeshuri biga muri Rwanda Polytechnic(RP), bakunze kugaragaza ko bahura n'ibibazo, ari nayo mpamvu baba bifuza ikibuga gihagije ngo bakuze imyuga yabo bari mu kazi.

Mushimiyimana Marie Louse, ni umunyeshuri muri RP Huye, wiga ICT, yavuze ko ubumenyi yahawe bwamugeje ku rwego rwo gukora porogaramu ya mudasobwa ifasha abashoferi kwirinda impanuka za hato na hato zo mu muhanda.

Ati "Nakoze 'software' ikorana na 'camera' ishyirwa imbere mu kinyabiziga, mu gihe umushoferi yasinziriye cyangwa se afite umunaniro cyangwa akaba yibagiwe kwambara umukandara irasona cyane, iyo asinziriye iramukangura, iyo atambaye umukanda nabwo irasona ikamwibutsa ko atawambaye.''

Furaha Jean de Dieu nawe wo muri RP, Ishami rya Huye, yakoze 'robot' yifashishwa mu guterura imizigo iremereye mu nganda n'ahandi.

Ati "Njye nakoze robot yifashishwa mu guterura imizigo, igakoreshwa 'Bluetooth' cyangwa ubundi buryo budasabye ko uyikoraho, ushyira 'application' muri telefone yawe bikorana cyangwa muri mudasobwa, ubundi ukajya uyikoresha utayegereye, icyo igufasha ni ukugabanya umubare w'abakozi bagusaba amafaranga badatanga umusaruro, kandi igakora akazi umuntu atashobora."

Musonera yasabye abikorera korohereza ababanyeshuri mu gihe baje babagana, kuko ari bwo babasha kwagura impano zabo nyakuri.

Ati'' Icyo tubasaba ni ubufatanye kuko urabona hari ibintu bishimishije bamaze kugeraho, iyo dukoze igikorwa nk'iki tukabona kompanyi zigera kuri 50 zitabiriye, biba bigaragaza ko ubwo bufatanye buhari. Turasaba guha amahirwe aba bana kuko bemeza ko bashoboye, kandi n'ubugenzuzi dukora turabibona, bityo babe igisubizo ku isoko ry'umurimo.''

Abahagarariye ibigo bitandukanye bikenera abatekinisiye bakomoka muri RP bavuze ko batahanye indi myumvire, bahamya ko bagiye gushyara mu migambi guha urubuga abana bakiga kugira ngo babashe gukura mu myuga bahisemo.

Iki gikorwa kigamije kumurika udushya abanyeshuri bakoze no kubahuza n'abikorera bo hirya no hino mu gihugu hagamijwe kubereka amahirwe ahari no kubatyariza guhangana ku isoko ry'umurimo.

Abiga amashuri y'imyuga bamuritse ibyo bakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abikorera-basabwe-kwakira-neza-abarangije-mu-mashuri-y-imyuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)