Ni umuhigo iyo banki yatanze ubwo Ishyirahamwe ry'abari n'abategarugori bayikoreramo (I&M Bank Ladies) bateraga inkunga Ikigo nderabuzima cya Rubungo giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu gukurikirana abana barenga 350 bagaragaweho ibimenyetso by'igwingira.
Iyo gahunda iyi banki yiyemeje iri mu murongo wo gufatanya mu gushyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye cyane cyane mu ntego ya kabiri yo kurwanya inzara n'iya gatatu yo kwimakaza imibereho myiza.
Biri mu murongo wa gahunda leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (nst2) yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi zirimo no kurwanya igwingira n'imirire mibi.
Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, izashyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Ladies witwa Igiraneza Christine yatangaje ko iri tsinda barishinze mu 2018 batangira guhuriza hamwe amikoro.
Babifashijwemo na Banki bakorera mu bumenyi no mu mafaranga, kwizigamira byakomeje kwaguka batangira no gufatanya na leta.
Mu 2022 I&M Bank Ladies yateye inkunga imirenge itanu yo mu Karere ka Gasabo, yishyurira abantu 1000 ubwisungane mu kwivuza, bivuye muri ya mafaranga bizigama ku bufatanye n'ubuyobozi.
Igiraneza ati 'Buri mwaka twihaye intego yo gufasha leta bijyanye na gahunda ishyize imbere. Ni ibintu bizakomeza. Umugore ni we mutima w'urugo, Perezida Kagame yaduhaye ijambo natwe tuzamufasha mu mu gushyira mu bikorwa imigambi yiyemeje nk'Umukuru w'Igihugu.'
Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, gifite gahunda yihariye yo kurwanya imirire mibi aho cyateguye imirima gihingamo imboga, cyubaka ibiraro byo kororeramo inkwavu n'inkoko kugira ngo kibone ibifasha kwita kuri abo bana.
Muri Gicurasi 2024 iki kigo cyapimye abana bo muri ako gace gisanga abangana na 353 bagaragaza igwingira, biyemeza kubakurikirana, ari na byo iyi nkunga ya I&M Bank Ladies ije kunganira.
Abo biyongera ku bandi 20 bafite imirire mibi ihutiyeho, imwe igaragarira buri wese ishobora guhitana umwana by'ako kanya nta gikozwe.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Uwamahoro Collette ati 'Iyo nkunga duhawe izatwunganira, tugere ku rwego rwisumbuye ku rwo twari tugezeho mu kurwanya imirire mibi n'igwingira. Dushaka kubona ibidufasha gutegura indyo yuzuye ariko tukanoroza abaturage bakabona uko bategura indyo yuzuye baha abana babo.'
Imibare iheruka mu Karere ka Gasabo igaragaza ibijyanye n'imirire mibi mu bana kageze kuri 18%, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima n'iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Gasabo, Rutarindwa Alphonse akagaragaza ko ubu bafite abana 185 bafite imirire mibi bari gukurikirana by'umwihariko.
Uyu muyobozi yavuze ko kandi mu guhangana n'icyo kibazo biyemeje no kurwanya inzoka zituruka ku mwanda, kuko na zo zigira uruhare mu kudindiza gahunda yo kurwanya igwingira n'imirire mibi.
Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bafite imyaka iri munsi y'itanu, aho mu ngengo y'imari ya 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yangerewe ikagera kuri miliyari 357.8 Frw.