Ibiciro byageze hanze byu mukino uzahuza u Rwanda na Djibouti - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Djibouti yitegura kwakira u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu majonjora y'irushanwa rya CHAN 2024, umukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 27 Ukwakira 2024, guhera saa cyenda z'amanywa (15h00). Djibouti ni yo izakira uyu mukino i Kigali, nyuma y'uko Stade yabo idakomeje guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Djibouti (FDF) ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro by'amatike y'uyu mukino, aho byateguwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo byorohere abafana b'ingeri zose kwitabira no gushyigikira ikipe yabo.

Ibiciro by'amatike byo kwinjira muri uyu mukino ni ibi bikurikira:

Upper Bowl: 1,000 Frw ku batatinze kugura amatike, naho ku munsi w'umukino igiciro kizaba 2,000 Frw.

Lower Bowl: 1,000 Frw mu bihe bya mbere, ariko ku munsi w'umukino igiciro kizaba 2,000 Frw.

VIP: 10,000 Frw, byagumye uko ari n'iyo waba uguriye ku munsi w'umukino.

VVIP: 30,000 Frw.

Executive Suite: 50,000 Frw.

SkyBox: 1,000,000 Frw.

Amatike aragurishwa hakoreshejwe uburyo bwa telefoni aho ushobora guhamagara *939*31# cyangwa unyuze ku rubuga rwa gahunda.palmkash.com kugira ngo utangire ugureitike hakiri kare.

 



Source : https://yegob.rw/ibiciro-byageze-hanze-byu-mukino-uzahuza-u-rwanda-na-djibouti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)