Ibidasanzwe ku basore b'impanga binjiye muri Polisi y'u Rwanda, bagaragaje ubuhanga mu kurasa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024 ni bwo Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 2.256 barimo abahungu 1.777 n'abakobwa 479 nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

Mu basoje amasomo harimo abasore babiri b'impanga, Mujyanama Arthur na Mutangana Ahaze bavuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini.

Aba basore bari mu bapolisi bato basoje amasomo batoranyijwe mu myiyereko yo kurashisha imbunda, bajya kuyikora bajyanye barasira muri metero nke bari kumwe bitangaza benshi kubona abasore b'impanga biyemeza kwinjirana mu nzego z'umutekano.

Mujyanama Arthur yavuze ko icyatumye binjira muri Polisi y'u Rwanda ari uko bakuze bakunda inzego z'umutekano mu buryo budasanzwe. Yavuze ko kuva biga mu mashuri abanza bakuze biyumvamo kuzaba abarashi batitaye ko byaba bikomeye ahubwo bakuze biyumvamo ko bazashyira hamwe bakabigeraho.

Ati ' wakundaga inzego z'umutekano cyane tukumva y'uko imbaraga zacu zigomba kurinda abaturage n'ibintu byabo kugira ngo bagire iterambere ryihuse. Abaturage banyitege kuzabafasha muri byose, nzabarindira ibintu byabo kandi umutekano uzaba wizewe.'

Mutangana Ahaze we yavuze ko yifuza gucunga umutekano agendeye ku bikorwa byiza by'abababanjirije, yavuze ko we n'impanga ye ibyo umwe yakoraga n'undi yabikoraga ariko ko bageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye aribwo banogeje umugambi neza wo kuzinjira muri Polisi y'u Rwanda.

Yavuze ko ababyeyi babo babagiraga inama zo kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo. Yagiriye inama urubyiruko ko abifuza gukabya inzozi zabo bakinjira mu nzego z'umutekano babigeraho mu gihe babishyizemo imbaraga.

Mujyanama na Mutangana bavuze ko bakuranye inzozi zo kwinjira muri Polisi y'u Rwanda
Aba basore b'impanga bishimiye kwinjira muri Polisi y'u Rwanda
Bagaragaje ubuhanga mu kurasa bafatanyije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-ku-basore-b-impanga-binjiye-muri-polisi-y-u-rwanda-bagaragaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)