Ibidasanzwe ku Kigo gihugura abayobozi, abagore n'urubyiruko cyuzuye i Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki Kigo giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve kizita ku gutanga ubumenyi ku bayobozi, abagore n'urubyiruko hagamijwe kubafasha mu kwiteza imbere mu bukungu no kububakira ubushobozi mu byo bakora muri rusange.

Ni igitekerezo cyaturutse ku Munyarwanda Dr. Faustin Ntamushobora wabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n'Umuyobozi Mukuru wa 'Transformation Leadership in Africa' ifite Icyicaro Gikuru muri Leta ya California ariko ikaba ikorera mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n'u Rwanda.

Ni igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko amatorero ashyira imbaraga mu nyigisho zigaruka ku kujya mu Ijuru ariko ntashyire imbaraga mu kwigisha abantu ibijyanye no guteza imbere aho batuye. Iki kigo kizagira uruhare mu gutegura abayobozi b'amatorero ku buryo bashobora kwigisha inyigisho za gikirisitu ariko zikajyana no kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr. Faustin Ntamushobora yagize ati "Tugiye gukomeza ibyo dusanzwe dukora mu guhugura abayobozi no kubashoboza mu buryo bw'ubukungu, kandi dufite za gahunda zo gufasha abagore kugira ngo babashe kugera ku mishinga ibateza imbere, bafashe imiryango yabo."

Yongeyeho ati "Dufite umushinga wo gufasha urubyiruko n'abana. Hano niho tuzajya tubahugurira mbere y'uko bahabwa ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo abashe kwiteza imbere."

Yagaragaje ko hari na gahunda yo gutangiza kaminuza, ati "Dufite na gahunda yo gutangiza kaminuza kugira ngo Abanyarwanda n'abandi muri Afurika babashe kwiga ubumenyi n'ikoranabuhanga ariko bakunda Imana kuko dukeneye abantu batekereza neza, ariko bafite n'umutima ukunda abantu."

Dr. Ntamushobora yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda kuko bwabafashije ndetse bubagira inama mu kunoza ibyo bakora.

Ati "Turashimira ubuyobozi ko bwakomeje kutuba hafi mu bujyanama, turashimira n'abafatanyabikorwa bacu. Icyo dusaba abaturage ni ukutugana tugafatanya kandi natwe tuzakomeza kubashyira imbere mu bikorwa bibateza imbere."

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga iki Kigo kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage, abizeza ubufatanye aho buzakenerwa hose kugira ngo ibyo byose bizagerweho.

Ati "Iki ni igikorwa twishimira cyane kuko kigamije guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage muri rusange. Turashishikariza abaturage bacu kudacikwa n'aya mahirwe kandi natwe nk'ubuyobozi, tuzakomeza gufatanya n'aba bagishinze kugira ngo icyo cyubakiwe kigerweho."

Mu ibarura rusange ry'abaturage ryabaye mu 2022, ryerekanye ko Abanyarwanda bari 13,246,394. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore mu gihe urubyiruko rurenga 65% ari ho Leta ihera ishyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere abagore n'urubyiruko.

Iki kigo cyitezweho kuzatanga umusaruro mwiza mu guteza imbere abayobozi, urubyiruko n'abagore
Ikigo cya TL Rwanda Conference Center kitezweho kugira uruhare mu guhugura abayobozi, abagore n'urubyiruko mu rwego rwo kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-ku-kigo-gihugu-abayobozi-abagore-n-urubyiruko-cyuzuye-i-musanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)