Ibikoresho bidahagije n'abarimu bigisha bahushura; mu bitera abanyeshuri benshi gutsindwa siyansi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'abanyeshuri batsindwa amasomo ya siyansi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y'uko abatsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n'ayisumbuye bamenyeshwaga ibigo bazigaho mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bagasanga harimo abagize zeru mu masomo ya siyansi boherejwe kuyiga mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

Uretse ibizamini bya Leta, isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw'ibanze harebwa ubumenyi bafite mu Kinyarwanda, Icyongereza n'Imibare rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza mu 2021 batsinze imibare bari 69,94% bigeze mu 2023 biragabanyuka bagera kuri 55.6%.

Mu biganiro abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bwa NESA kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Depite Niyongana Gallican yagaragaje ko igihugu gishaka ko abana benshi bashobora kubona aho biga amasomo ya siyansi bakwiye kuyiga ariko ikibazo kikaba ko usanga mu nguni zitandukanye bazitsindwa.

Ati 'Ikibazo cyabaye ni uko bavugaga ngo babashyize muri siyansi kandi barazitsinzwe. Umuti ni ugushaka impamvu bazitsindwa nyine. Numva ari ho hashakirwa ingamba kuko ubundi turifuza ko abana biga siyansi kandi nemera ko ubundi umwana wese afite ubwo bushobozi bwo kuziga ateguwe uko bikwiye, kandi ninabyo twifuza, twifuza ko abafite ayo mahirwe yo kuba bakwiga siyansi baziga.'

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje ko amasomo ya siyansi asaba ibintu byinshi birimo abarimu bayize neza n'ibikoresho kenshi usanga bihenze.

Ati 'Siyansi isaba icya mbere abarimu bayize neza, reka tuvuge ko tubafite ariko igasaba ibikoresho ari byo bidahari ari na yo mpamvu usanga mu masuzuma yaba ayo twavuze mbere yaba no mu bizamini bya Leta, mwavuze mu mibare, n'andi masiyansi rwose ntabwo abana bayatsinda neza.'

Yavuze ko hari igenzura ryakozwe basanga integanyanyigisho ikoreshwa ikubiyemo ibintu byinshi ku buryo umwalimu atabasha kuyigisha mu buryo buboneye.

Ati 'Hari impamvu nyinshi abantu barebaho harimo uko kubura kw'ibikoresho, abantu bareba ku barimu, integanyanyigisho burya na yo igira uruhare. Hari ibyo tumazemo iminsi ubwo twari turi guhuza isuzuma rya LARS n'ibipimo mpuzamahanga abantu baje kubidufashamo barebye integanyanyigisho yacu batubwira ko iremererye, ni ukuvuga ngo dushaka kwigisha abana byinshi cyane bikarangira tubahaye bikeya.'

'Twabiganiriyeho na REB tunabereka raporo baduhaye nkeka ko mu minsi iri imbere hazabaho kugenzura ryo kureba uburemere ngo harebwe ibigomba kwigwa ibyo ari byo kuko ni na kimwe mu ntego Minisitiri w'Uburezi afite cyo kuvugurura integanyanyigisho abana bakiga iby'ingenzi aho kugira ngo dushake kubaha byinshi twibone twabahaye duke cyane kubera ko aba ari byinshi abarimu bakabinyuramo biruka.'

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragza ko abanyeshuri binjiye mu mashuri y'uburezi rusange bw'amashuri yisumbuye bavuye kuri 168.595 mu 2022 bagera kuri 170.399 mu 2023.

Perezida wa Komisiyo, Rubagumya Furaha Emma yavuze ko hakwiye kwitabwa ku buryo bw'imyigishirize n'abigisha kuko ahari umwalimu mwiza ireme ry'uburezi riba ari ryiza umunyeshuri agasohokana ubumenyi buzamugirira akamaro.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko hakiri ikibazo cy'ibikoresho n'integanyanyigisho iremereye
Depite Niyongana Gallican yavuze ko hakwiye gushaka umuti w'ikibazo gituma abana batsindwa siyansi
Perezida wa Komisiyo Rubagumya Furaha Emma yavuze ko ari byiza kwita ku buryo bw'imyigishirize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dushaka-kwigisha-abana-byinshi-cyane-bikarangira-tubahaye-bikeya-dr-bahati-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)