Ibikorwa byo gutunganya ishyamba rizitirirwa MTN Rwanda birarimbanije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Ukwakira 2024 mu Muganda Rusange. Cyari cyitabiriwe n'abakozi ba MTN Rwanda ndetse n'abaturage baturiye umusozi wateweho ibiti.

Ubwo iyi sosiyete yakoraga iki gikorwa, ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali wari uri gutangiza gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere mu murongo wo kugira 'Kigali Itoshye'.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David, yavuze ko iyi sosiyete yiyemeje gusubiza bimwe mu byo bungutse mu baturage hagamijwe kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere.

Ati 'Ubusanzwe MTN izwiho ibikorwa by'ubucuruzi ariko si byo ikora gusa kuko inakora n'ibindi bigamije guteza imbere abaturage mu nzego nyinshi. Tuzi akamaro k'igiti muri sosiyete, icyo dusaba abaturage ni ukubibungabunga.'

'Mu mwaka ushize twahateye ibiti ibihumbi 25, ubu tuhateye 100. Intego ni uko hazahinduka ishyamba rya 'MTN Forest' ku buryo umuntu azajya ahicara akaharuhukira niba ashaka no kubona iyo Wifi ayihasange n'ibindi ku buryo byamufasha ariko hitiriwe MTN n'abaturage ba Kanyinya.'

Umwaka ushize ubwo MTN Rwanda yizihizaga imyaka 25 ishize itangiye gukorera mu Rwanda, warangiye iteye ibiti ibihumbi 25 kuri uyu musozi wo mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Dusabeyezu Emmanuel, yavuze ko iyi gahunda ya MTN Rwanda ari ingenzi mu kubungabunga ibidukikije, gufata neza imisozi ihanamye bifasha mu kurwanya isuri.

Ati 'Mu biti byatewe umwaka ushize habaye ikibazo cy'izuba ryinshi bimwe muri byo birangirika ariko hari ibyabashije gukura, ubu nitugira amahirwe tukabona imvura nyinshi ibi biti bizafata kandi tubikurikirane ku buryo undi mwaka bizaba bimeze neza.'

Mu nama yabaye nyuma y'uyu muganda, hagaragajwe ko hari abaturage baturiye uyu musozi bawuragiriraho amatungo, bikaba ariyo ntandaro y'iyangirika rya bimwe mu biti byatewe.

Ubuyobozi bw'Umurenge bwongeye gukebura abaturage bugaragaza ko nta matungo yemerewe kuragirirwa hanze y'ibiraro kandi ko uzafatwa azahanwa n'amategeko.

MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda z'iterambere binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

MTN Rwanda yateye ibiti 100 ku musozi wo mu Murenge wa Kanyinya, aho yari yarateye ibindi biti 25.000 umwaka ushize
Abakozi batandukanye ba MTN Rwanda bagiye bafata umwanya wo gutera ibiti
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Kayitare David [hagati] yavuze ko iri shyamba rizitirirwa MTN rizashyirwamo ibizafasha abantu kumererwa neza
Umukundwa Christine Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MTN Rwanda, ategura igiti cyo gutera
Shumbusho Ndabaga wa MTN Rwanda atera igiti
Umukundwa Christine wa MTN Rwanda atera igiti
Uyu musozi uzahindurwa uw'ubukerarugendo mu bihe bizaza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Dusabeyezu Emmanuel, yavuze ko ibi biti bizakomeza kwitabwaho
Nyuma yo gutera ibiti, habayeho n'igikorwa cyo gusibura imiyoboro y'amazi ku muhanda uri haruguru y'umusozi wateweho ibiti
Nyuma y'umuganda wo gutera ibiti, abaturage bagiranye ibiganiro
Abakozi ba MTN Rwanda baremeye umuturage wari ukeneye ubwisungane mu kwivuza

Amafoto: Jabo Robert




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byo-gutunganya-ishyamba-rizitirirwa-mtn-rwanda-birarimbanije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)