RGB ifite mu nshingano kwandika iyo miryango, isobanura ko ubufatanye bwayo na Guverinoma ari inkingi ikomeye mu iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.
Urwo rwego ni narwo rufite ububasha bwo kwaka ibisobanuro bene iyo miryango mu gihe hari ibyo yakoze bitanyuze mu mucyo, rukaba rwayambura ubuzima gatozi cyangwa rukayihagarika gukorera mu Rwanda.
Ni yo mpamvu iyo hari umwuka mubi watutumbye muri amwe mu matorero cyangwa mu makipe y'umupira, bose babyukira ku rugi rwa RGB ngo ibakiranure.
Gusa kuva mu ishingwa ry'iyo miryango, imikorere n'imiyoborere yayo, iyo yubahirije amategeko ntaho RGB yagonganira na gahunda zayo. Yo ihagera iyo habaye kurenga ku mategeko n'amabwiriza.
Itegeko nimero 058/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 rigenga imiryango itari iya Leta, rigena ko Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ushobora gushingwa n'Abanyarwanda, abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda bafatanyije n'abanyamahanga.
Ushobora kuba umuryango ugamije iterambere ry'abaturage, ugizwe n'itsinda ry'abantu bagamije gukora ibikorwa biteza imbere abaturage batuye ahantu hamwe cyangwa ukaba ugamije inyungu rusange, ugamije guteza imbere ibikorwa bifitiye akamaro abaturage.
Hari n'ubwo waba ari umuryango ugamije inyungu z'abanyamuryango, ugizwe n'abantu baharanira inyungu z'abawugize bitewe n'umwihariko wabo.
Itegeko rigena ko ushobora no kuba umuryango ushingiye ku mwuga, ugizwe n'abantu basangiye umwuga bagamije kuwuteza imbere; cyangwa ukaba uwa siporo, imikino n'imyidagaduro wifashisha siporo, ugamije guteza imbere siporo imwe cyangwa nyinshi hakubiyemo ishyirahamwe rya siporo, ishyirahamwe rya siporo rishamikiye ku rugaga, urugaga rwa siporo na komite olempiki y'u Rwanda.
Ushobora no kuba impuzamiryango cyangwa ihuriro ry'impuzamiryango.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wifuza gukorera mu Rwanda ugomba kugira icyemezo cy'ubuzimagatozi butangwa na RGB.
Usaba icyemezo cy'ubuzimagatozi, ugashyikiriza RGB ubusabe bw'icyemezo cy'ubuzimagatozi; amategeko shingiro ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda no mu rundi rurimi nibura rumwe rwemewe mu butegetsi mu Rwanda ariho umukono wa noteri.
Usabwa inyandiko mvugo y'inama y'urwego rukuru igaragaza ishingwa ryawo, iyemezwa ry'amategeko shingiro yawo, abawushinze n'abagize inzego zawo, iriho umukono wa noteri.
Hiyongeraho ibaruwa yatanzwe n'ubuyobozi bw'Akarere yemera imikoranire; umwirondoro na kopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo by'uwuhagarariye imbere y'amategeko, iby'umwungirije n'iby'abagize urwego rukuru.
Hasabwa kandi icyemezo cy'indangabihano cy'uwuhagarariye imbere y'amategeko n'icy'umwungirije cy'uko batigeze bakatirwa mu rubanza rwabaye ndakuka, igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.
RGB ikenera n' inyandiko yashyizweho umukono n'uwuhagarariye imbere y'amategeko n'umwungirije iriho umukono wa noteri igaragaza ko bemeye inshingano bahawe; gahunda y'ibikorwa by'umwaka, ingengo y'imari n'aho amafaranga azaturuka.
Hatangwa kandi inyandiko igaragaza imiterere y'imyanya y'imirimo yawo; inyemezabwishyu igaragaza ko wishyuye amafaranga ya serivisi adasubizwa y'ubusabe bw'icyemezo cy'ubuzimagatozi agenwa n'Urwego,
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wa siporo, imikino n'imyidagaduro yifashisha siporo, usaba icyemezo cy'ubuzimagatozi, wo ugomba no gushyikiriza RGB ibaruwa ya Minisiteri ifite siporo mu nshingano yemera imikoranire na wo.
Icyakora amabwiriza ya RGB ashobora kugena ibindi bisabwa mu gusaba icyemezo cy'ubuzimagatozi bw'umuryango Nyarwanda utari uwa Leta.