Iburasirazuba: Abantu 90 bamaze gufatirwa mu bujura bw'inka mu mezi atatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bafashwe harimo abazibye n'abaziguze mu buryo butemewe n'amategeko, bakongera bakazigurisha.

Iyi mibare yatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024 ubwo Polisi y'u Rwanda yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

Muri iki kiganiro herekanwe bamwe mu bafatiwe mu bujura bw'inka ndetse n'abandi baziguraga bakongera bakazigurisha.

Uturere tune nitwo tugaragaramo ubujura bw'inka cyane aho nk'Akarere ka Nyagatare kafatiwemo abiba inka 46 naho abandi 34 batabwa muri yombi bazira kuzigura bakazigurisha. Muri Gatsibo hafatiwe abantu batanu bibaga inka mu gihe abandi icumi bazigurishaga.

Muri Kayonza abibaga inka bafashwe ni icumi, mu Karere ka Rwamagana abantu batatu nibo batawe muri yombi bazira kwiba inka mu gihe muri utu turere tubiri nta bantu bazigurisha bigeze bafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abantu bibaga inka bafashwe mu Ntara yose ari 58 mu gihe abaziguraga ari 32.

Yavuze ko kandi inka zibwe mu Ntara yose ari 46 mu gihe izagarujwe na Polisi ari 30, ibi bikorwa byose bikaba byarafatiwemo abantu 90.

Ati ' Abaturage turabasaba kwirinda ubujura bw'amatungo no kwirinda kugura inyama zitabagiwe ku mabagiro azwi. Ikindi nibirinde kugura amatungo batazi inkomoko yabo babanze bamenye neza niba uwo baguze nawe itungo niba ariwe nyiraryo kuko nitugufata waguze inka n'umuntu utazwi kandi yibwe tuzagufata nk'umujura.'

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe cyane cyane mu gihe bibwe amatungo se mu gihe bamenye abantu bari kugurisha amatungo nta byangombwa bafite. Ibi ngo bizafasha mu gukurikirana abo bantu baba bibye amatungo hirya no hino akajya kuyagurishiriza mu tundi turere.

Abaguraga inka bakazibaga abandi bakongera bakazigurisha hari abamaze gutabwa muri yombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-90-bamaze-gufatirwa-mu-bujura-bw-inka-mu-mezi-atatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)