Iburasirazuba: Aborozi basabye ko inyandiko nyinshi basabwa kuzuza ngo bahabwe inkunga zakurwaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje ubwo hatangizwaga ibikorwa by'umushinga RDDP2 hirya no hino mu turere 27 byitezweho gufasha aborozi benshi mu kongera umukamo. Uyu mushinga wa RDDP2 uzamara imyaka itandatu, ushorwemo arenga miliyoni 125$ mu gufasha aborozi mu kongera umusaruro.

Abiyingoma Livingstone wororera mu Murenge wa Karangazi, yasabye Leta ko iyi mishanga iba igamije guteza imbere aborozi yagabanya impapuro aborozi buzuza kugira ngo bahabwe inkunga, avuga ko aborozi benshi baba badafite amashuri ari hejuru ku buryo babasha kubyuzuza.

Ati 'Umworozi arajya muri BDF gushaka iyi nkunganire ariko ikibazo kirimo usanga harimo nk'amananiza mu kuzuza biriya bipapuro bisabwa, aborozi abenshi ni abantu batize ariko babaha ibintu bisa n'aho bibananiza nko kujya kuzuza izo mpapuro ugasanga biramunaniye, niyo mpamvu ajyayo kabiri, gatatu akagera aho akabireka bari bakwiriye kudushyiriraho abantu babyize ku tugari no ku makusanyirizo bakadufasha kuzuza ziriya fishi.'

Abiyingoma yavuze ko ibi nibidakorwa aborozi benshi gusaba izi nkunga bizarangira zidakoreshejwe neza cyangwa se ngo zigahora zihabwa abantu bamwe gusa, nyamara hari n'abandi bagafashijwe mu kuzuza ibisabwa bagahabwa inkunga.

Ntangungira John wororera mu Murenge wa Gahini we yavuze ko imishinga iri kuzanwa na Leta byaba byiza yitaye no ku borozi bato kugira ngo babashe kuzamurwa. Yavuze ko hakwiriye amahugurwa ku borozi bato ndetse bakanafashwa kuzuza impapuro baba basabwa aho kubareka ngo bashake uko baziyuzuriza.

Ati 'Nibyo koko aborozi benshi birabagora kuzuza ziriya mpapuro no kuzikurikirana ukajya muri BDF, aborozi bo hasi usanga tutabishoboye ugasanga ducitse integer ndetse n'izo nkunganire ntituzibonye. Bazadufashe n'aborozi bato babazamure babashe kuzamuka izo nkunga ze kujya zihabwa aborozi bishoboye.'

Umuyobozi w'umushinga RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko mbere yo gutangira buri mushinga babanza gusobanurira aborozi uburyo bakoresha babona iyo nkunga, avuga ko hari abakozi bashinzwe ubworozi ku mirenge no ku turere bazajya bafatanya mu gufasha borozi kuzuza ibisabwa.

Ati 'Dufite abakozi batandukanye mu mushinga ariko icya mbere gikorwa aborozi babanza gusobanukirirwa serivisi zihari ni izihe zitangwa gute? Nitumusobanurira tuzanamubwira uwamufasha kuba yakuzuza ibyo byose. Hari abahabwa serivisi hari n'abatayihabwa ariko tugira umukozi ushobora kubagira inama uko babikora banakwifashisha abakozi b'uturere n'imirenge kuko bose bagamije gutuma umuturage ahabwa serivisi nziza.'

RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi binyuze muri RAB.

Ntagungira John yasabye ko impapuro aborozi basabwa kuzuza nyinshi zakurwaho mu kuborohereza cyangwa bagafashwa kuzuzuza
Umuyobozi wa RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko bafite abakozi biteguye gufasha aborozi mu kuzuza ibisabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-aborozi-basabye-ko-inyandiko-nyinshi-basabwa-kuzuza-ngo-bahabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)