Iburasirazuba: Hagaragaye ibyaha 950 byiganjemo gukubita no gukomeretsa mu mezi atatu ashize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyaha byiganje cyane muri iyi Ntara aho nk'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyagatare ariho cyakozwe cyane n'abantu 449, Gatsibo hakozwe ibyaha 69 mu gihe Kayonza hakozwe ibyaha 102. Ku cyaha kijyanye no kunywa ibiyobyabwenge Nyagatare niyo iza imbere n'ubundi n'ibyaha 262, Gatsibo ibyaha 7 naho Kayonza hakozwe ibyaha 64.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagiye biterwa no kunywa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga cyane cyane ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati 'Urebye ni ibintu bishingiye ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nka kanyanga ituruka hakurya muri Uganda, kimwe n'abaturage bajya kuyinywerayo bagataha basinze ugasanga rimwe na rimwe bateje umutekano muke uvamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa. Abantu nibareke kunywa ibiyobyabwenge kuko nibyo bibatera ibyaha akenshi.'

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri ubu Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abaturage bari guhiga ibiyobyabwenge no kubifata kandi ko abo bafashe babashyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ibindi byiganjemo inzoga z'inkorano bakabimena.

Yavuze ko mu Nteko z'abaturage bakomeje gusobanurira abaturage ububi bw'ibiyobyabwenge ku buryo babireka, utabiretse abaturage n'inzego z'umutekano ngo bakaba batazamwemerera gukomeza kubikoresha.

Polisi yatangaje ko hagaragaye ibyaha bigera kuri 950 mu mezi atatu ashize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hagaragaye-ibyaha-950-byiganjemo-gukubita-no-gukomeretsa-mu-mezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)