Ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho byatu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda, ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

Kugeza ubu, Fatakumavuta afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Atawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye.

Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

Dr. Murangira yavuze ko 'Uzazikoresha ibikorwa bigize ibyaha haba mu myidagaduro (Showbiz), muri siporo, mu ivugabutumwa cyangwa se no mu bundi buryo azakurikiranwa n'amategeko.'


Fatakumavuta yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 


Fatakumavuta yari aherutse gukora ikiganiro yibasira Meddy, ibyatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaguruka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147893/ibyaha-fatakumavuta-akurikiranyweho-byatumye-atabwa-muri-yombi-147893.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)