Ibyihariye kuri TopInfo, urubuga ruhuza abash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubuga rwashinzwe kandi ruyoborwa na Ahmed Pacifique, Umuyobozi Mukuru wa Ahupa Business Network Ltd, rukaba rugamije korohereza abantu kubona abaganga, abavoka, ba noteri, abaheshabinkiko, abapima ubutaka, abagenagaciro abatanga serivisi z'ukodesha imodoka, abajyanama mu by'ubuzima, abatanga serivisi zo kubaka, iz'umutekano n'ubwikorezi, n'abandi benshi.

Uyu muyobozi yagize ati: 'Muri iyi si igenda ihinduka vuba, kugira uburyo bwo kubona serivisi zizewe ni ingenzi cyane.'

Yakomeje agira ati: 'Duhuza Abanyarwanda na serivisi bakeneye, tugamije guteza imbere iterambere n'imiyoborere myiza mu baturage bacu.'

TopInfo ni urubuga rutanga uburyo bworoshye bwo kubona no kugera ku serivisi zitandukanye, kuva ku mirimo yo mu rugo kugera ku makuru y'umwuga.

Abatanga serivisi bose bari kuri TopInfo basabwa kubanza ku iyandikisha, kandi hagasuzumwa ko bemerewe gutanga izo serivisi byemewe n'amategeko mu Rwanda, bityo abashaka serivisi bakabasha kugira icyizere.

Uru rubuga rugira uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gusuzuma serivisi, bifasha abarukoresha gufata ibyemezo bikwiye. Rutanga kandi uburyo bwihuse bwo guhana amakuru hagati y'abashaka serivisi n'abazitanga, bigatuma haba itumanaho ryihuse.

Nubwo TopInfo ishyira imbere serivisi z'imbere mu gihugu, yita no ku guhanga udushya no gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga.


Mu Rwanda haje urubuga ruhuza abakeneye serivisi n'abazitanga


Batanga serivisi zinoze kandi mu buryo bwihuse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147557/ibyihariye-kuri-topinfo-urubuga-ruhuza-abashaka-serivisi-nabazitanga-mu-rwanda-147557.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)