Ibyo wamenya ku bayobozi bahawe imirimo mishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bahawe imyanya harimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.

Gatera yari aherutse gutorerwa kuba umujyanama uhagarariye Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu bahawe imyanya kandi harimo Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena. Uyu ni inzobere mu by'ubushakashatsi akaba yari umwarimu w'ubukungu muri Kaminuza yu Rwanda mu ishami ry'ubukungu.

Ni umwanya agiyeho avuye ku w'Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe yari yaragiyeho mu Ukwakira 2023.

Mu 2022, Dr Umulisa yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ishoramari rya Leta. Icyo gihe yabifatanyaga no kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda.

Kuva muri Gicurasi 2022 Dr. Umulisa yari umusesenguzi kuri politiki y'ubukungu n'imari muri Sena y'u Rwanda, imirimo yakoze amezi atatu.

Yabaye umusesenguzi kuri politiki y'iterambere ndetse n'umushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu Ukwakira 2012, imirimo yakoze imyaka ibiri.

Afite impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Jönköping University yo muri Suède. Ni kaminuza yizemo imyaka itandatu kugeza mu 2020.

Dr Umulisa kandi yakuye impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n'ubukungu Mpuzamahanga n'ubugamije iterambere muri Kaminuza ya Namur yo mu Bubiligi.

Kuva mu 2001 kugeza mu 2005 yari umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi mu Bukungu.

Michelle Byusa yagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe asimbuye Dr. Yvonne Umulisa.

Ni umwanywa Byusa yashyizwemo avuye ku w'Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema mu Biro bya Minisitiri w'Intebe .

Iyo mirimo yayishyizwemo na bwo avuye mu yindi yo kuba Umujyanama wa Minisitiri w'Intebe Ushinzwe imirimo y'abaminisitiri mu 2017.

Kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare 2017, yari mu mushinga wari ugamije gutoza Abanyafurika kuba abayobozi bakiri bato, mu kigo cyawo cya Afurika y'Iburasirazuba (Young African Leaders Initiative Regional Leadership Center).

Byusa yize ibijyanye no gusesengura no gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye za guverinoma no guhangana n'ibibazo bibangamira abaturage, muri George Mason University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amasomo yatangiye mu 2012 ayasoza mu 2014, ahakura Impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2011 Byusa yigishije muri La Roche College, Kaminuza Gatolika yo muri Leta ya Pennsylvania ho muri Amerika.

Iyo kaminuza ni na yo yakuyemo impamyabushobozi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'imari, amasomo yatangiye mu 2007.

Irene Murerwa we yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, asimbuye Rugwizangoga Michaella wari kuri uwo mwanya.

Murerwa yabaye mu myanya y'ubuyobozi itandukanye irimo nk'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali.

Uyu kandi yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Ivuriro rya Polyclinique du Plateau riherereye mu Mujyi wa Kigali

Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege (ATL), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa Aviation Travel and Logistics.

Ni mu gihe Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC) yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ibijyanye no gukora, kubaka no kugerageza indege muri Sosiyete ya Aviation, Travel and Logistics Holdings.

Kuva mu 2018 yakoze bya hafi ku bijyanye no gutegura uko Ikibuga cy'indege mpuzamahanga gishya mu Rwanda kizaba kimeze, ku myubakire yacyo n'ibindi bijyanye no kugiteza imbere.

Ni imirimo yakoze ku bufatabye bwa Leta y'u Rwanda binyuze muri Aviation Travel and Logistics Holding, ATL, na Qatar.

Muri icyo gihe kandi yakoranye n'ibigo nka RwandAir, Rwanda Airports Company na Akagera Aviation mu guteza imbere imirimo yo ku kibuga cy'indege.

Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ikoranabuhanga ryo gukora indege yakuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Amerika. Ni amasomo yize kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Muri Nyakanga 2015 yakoze imenyerezamwuga muri RwandAir ashinzwe ibijyanye no gusana no kwita ku ndege by'umwihariko iza Boeing 737.

Mu 2013 yakoze imenyerezamwuga no muri Ngali Holdings mu ishami rishinzwe porogaramu zifasha mu bwikorezi bwo mu kirere.

Mu bandi bahawe imirimo barimo Isabelle Mugwaneza wagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC) na Brave Ngabo wagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

Frank Gatera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika
Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena
Irene Murerwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB
Jules Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege (ATL)
Eva F. Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC)
Marie Mediatrice Umubyeyi yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bayobozi-bahawe-imirimo-mishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)