Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry'umufatanyabikorwa we, FDLR? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aturuka i Luanda muri Angola, aravuga ko Leta ya Kongo yaba yavuye ku izima, ikemera ishyirwa mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w'abajenosideri wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Yaba Angola nk'umuhuza, yaba Kongo ndetse n'u Rwanda, nta ruhande rwari rwemeza aya makuru.

Ni mu gihe ariko amahanga akomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Tshisekedi, amusaba kubahiriza, byanze bikunze, ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kurangiza intambara ica ibintu muri Kongo. Bimwe muri ibyo byemezo harimo no gusenya FDLR ifatwa nk'ipfundo rikomeye ry'ubushyamirane muri Kongo no mu karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

Mu nama yahuje abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo yabereye i Luanda mu kwezi gushize, bitunguranye intumwa za Kongo zanze kwemeza gahunda irebana no kurandura FDLR, yateguwe n'impuguke mu bya gisirikari n'iperereza muri Kongo, uRwanda na Angola.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa cumi, izo mpuguke zagombaga kongera guhura ngo zinoze iyo gahunda, ndetse zinashyireho ingengabihe y'uko izashyirwa mu bikorwa, ariko Leta ya Kongo irabyanga.

Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge utewe n'ubwo bushake buke bwa Kongo, ndetse mu mubonano wabo wo ku itariki 07 uku kwezi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Loni, Linda Greefield, yerurira Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga wa Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ko shebuja Tshisekedi nakomeza gusuzugura ibyemezo bya Luanda na Nairobi, 'Leta ya Kongo izirengera ingaruka zabyo'.

Iki gitutu rero kirasa n'icyatangiye gutanga umusaruro, nubwo bitabuza abasesengura kuvuga ko Kinshasa yaba yemeye gusenya FDLR mu mvugo gusa, ariko ntizabishyire mu bikorwa.

Abo basesenguzi barashingira ku mubano umaze imyaka 30 hagati y' ubutegetsi bwa Kongo na FDLR , dore ko abarwanyi b'uyu mutwe bamaze no kwinjizwa mu gisirikari cya Kongo, FARDC.

FDLR ni umufatanyabikorwa wa Tshisekedi mu ntambara arwana na M23, hakibazwa rero aho yavana ubushake bwo kwiyambura amaboko.

Leta y'u Rwanda itanga ibimenyetso byerekana ko abajenosideri baFDLR ari imbogamizi ikomeye ku mutekano warwo, ari nayo mpamvu igihe cyose bazaba bagishyigikiwe na Leta ya Kongo, rutazakuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ari nawe muhuza mu kibazo cy'uRwanda na Kongo, ndetse n'umuryango mpuzamahanga, basanga inzira yo kuvanaho ubushyamirane hagati y'ibi bihugu bituranyi ari ugusenya FDLR, bityo impungenge z'uRwanda zikavaho, narwo rugakuraho ingamba zarwo zigamije kwirindira umutekano, ari nazo zakuye umutima ubutegetsi bw'i Kishasa.

The post Igitutu cyaba gikuye Tshisekedi ku izima akemera isenywa ry'umufatanyabikorwa we, FDLR? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/igitutu-cyaba-gikuye-tshisekedi-ku-izima-akemera-isenywa-ryumufatanyabikorwa-we-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitutu-cyaba-gikuye-tshisekedi-ku-izima-akemera-isenywa-ryumufatanyabikorwa-we-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)