Ikibazo cy'irimbi rya Nyamirambo 'ryuzuye' ntikivugwaho rumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyemezo gihagarika ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo cyasohotse ku wa 14 Ukwakira 2024.

Ibaruwa yanditswe n'Umurenge wa Nyamirambo igaragaza ko inama bagiriwe n'itsinda ry'Akarere ka Nyarugenge rishinzwe ubutaka 'batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho buza n'ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z'umuhanda.'

Iri tangazo ritegeka ko ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi bihita bihagarara, babirengaho bagahanwa.

Umuyobozi wa sosiyete RIP Company Ltd icunga iri rimbi, Charles Uwimbabazi yabwiye IGIHE ko icyemezo cyafashwe n'Umurenge wa Nyamirambo kitari gikwiye kuko mu nama baherukaga gukora bari basanze ikibazo cy'irimbi kizasuzumwa ku wa 30 Ukwakira.

Ati 'Hari aho batweretse tugomba kugeza kuko hariya hahari kugeza mu 2017 […] umuhanda waruzuye, ahanyura amazi haruzuye nta kibazo numva cyagombye kuba gihari ariko icyo si cyo kibazo, ikibazo gihari ni icy'umuturage ngo wahubatse inzu udashaka kujya asohoka areba imva'

Uwimbabazi avuga ko ubutaka busigaye mu kibanza cy'irimbi ari buto ariko ngo bwari butari bwuzura, gusa akemeza ko na bo babizi ko irimbi ryari risigaje igigihe gito.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yabyiye IGIHE ko irimbi rya Nyamirambo ryuzuye abahegereye bashaka gushyingura bakaba basabwa gushaka ahandi habegereye mu marimba atandukanye ari muri uyu mujyi.

Ati 'Rwiyemezamirimo ashobora gukora ibintu bitabaho. Ubwo niba Umurenge ubona ko huzuye buriya huzuye.'

Ntirenganya yahamije ko ibyavuzwe ko hari inyubako yahubatswe yaba ari yo nyirabayazana yo kwihutira gufunga irimbi ari urwitwazo kuko 'irimbi rya Nyamirambo ryaruzuye.'

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari gutekerezwa uburyo bwo gushyingura bwarushaho kunozwa birimo no gushishikariza abantu gutwika imibiri, ndetse no kuba hakubakwa inzu nini zishyingurwamo nk'uko bikorwa hanze.

Ntirenganya ati 'Turabitekereza byaba ari ibyo byo gutwika imibiri, haba ari ibyo gutangira kubaka inzu nini zo gushyinguramo dukurikije uko tubibona no mu bindi bihugu byateye imbere, ni imishinga myinshi tugenda dutekerezaho kuko Kigali iri kwaguka cyane ariko ibyo twatekereza byose n'ubundi bigomba kujyana no kugenda umuntu abiganiriza Abanyarwanda kugira ngo bagende bahindura imyumvire bashobore kubikora.'

Kugeza ubu itegeko rigena ibyo gutwika imibiri rimaze imyaka risohotse ariko Abanyarwanda bakomeye ku muco wo gushyingura no mu mva yubakiye.

Mu Rwanda habarurwa amarimbi arenga 1450 agikoreshwa n'andi yuzuye ubu afunzwe, ategereje ko imyaka 20 igenwa n'itegeko igera kugira ngo ubwo butaka bukorerweho ibindi bikorwa.

Umujyi wa Kigali wahamije ko irimbi rya Nyamirambo ryuzuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-irimbi-rya-nyamirambo-ryuzuye-ntikivugwaho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)