Ikinamico i Kigali ubwo ingabo za Habyarimana zararaga ijoro zirasa ubusa ngo zifunge Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasasu yaraswaga mu buryo wumva ko bwateguwe, amasasu ataragize uwo ahitana ariko yakurikiwe n'itabwa muri yombi ry'ibihumbi by'Abatutsi.

Nyuma yo kumara ibinyacumi by'imyaka mu buhungiro bagerageza gushaka uko bagaruka mu gihugu cyabo mu nzira zose z'amahoro zishoboka bikaba iby'ubusa, FPR Inkotanyi n'ingabo ziyishamikiyeho za RPA, bahisemo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu no gushaka uko izo mpunzi zataha mu gihugu cy'inkomoko.

Aya masasu yumvikanye i Kigali, yarashwe hashize iminsi ine ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiriye i Kagitumba muri Nyagatare, yitwaga Umutara icyo gihe.

Bivugwa ko amasasu yarashwe kugira ngo Leta ya Habyarimana ibone uko ita muri yombi Abatutsi itiyumvagamo imbere mu gihugu.

Ni ko byagenze kuko bwakeye Leta itangaza ko igitero cyagabwe n'ingabo za FPR Inkotanyi n'abo zifatanyije na bo bari muri Kigali.

Abatutsi barenga ibihumbi 10 bafunzwe bitwa ibyitso. Nubwo Leta ya Habyarimana yatangaje ibyo, cyari ikinyoma cya Semuhanuka kuko mu by'ukuri ntabwo ingabo za RPA zari zigeze zitera Umujyi wa Kigali. Byari urwitwazo nk'uko bigaragazwa mu gitabo 'A Thousand Hills Rwandas Rebirth and the Man Who Dreamed It' cya Stephen Kinzer.

Kinzer avuga ko Perezida Habyarimana amaze kubona ko urugamba rurimbanyije, yatangiye gushakisha aho yakura amaboko by'umwihariko ahereye ku nshuti ze nk'u Bufaransa na Zaire.

Kinzer avuga ko mu rwego rwo gushakisha uko yahuruza vuba, 'Habyarimana yasabye igisirikare cye gukina ikinamico yo kwigabaho igitero muri Kigali kugira ngo ibyo aze kubigereka kuri FPR Inkotanyi n'ingabo zayo.'

Ibyo ni ko byagenze muri iryo joro ryo ku wa 04 rishyira uwa 05 Ukwakira ndetse ikinyamakuru cy'Abafaransa, Le Monde cyahise gitangaza ko ibintu byadogereye.

Perezida Habyarimana yabikoze nko kwereka u Bufaransa ko asumbirijwe, dore ko tariki 02 Ukwakira yari yanditse asaba guhabwa abasirikare bo kumufasha.

U Bufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit, baza biyongera ku bari bahasanzwe batanga imyitozo muri Jandarumori no mu bigo bya gisirikare byari bikomeye birimo Batayo paracommando i Kanombe, Batayo y'indege za gisirikare na yo yabaga i Kanombe.

Bagiye muri Batayo y'Ubutasi yabaga muri Camp Kigali na Batayo yarindaga Umukuru w'Igihugu, ndetse n'abajyanama mu bya gisirikare bakoreraga muri Perezidansi ya Repuburika, muri Minisiteri y'Ingabo no mu buyobozi bukuru bw'ingabo (Etat major).

Iyi mitwe y'Ingabo z'u Bufaransa ni yo yafashije Ingabo z'u Rwanda gutsinda igice cya mbere cy'intambara mu mpera za Ukwakira 1990.

Nduwayesu Elie ni umwe mu bafashwe mu byitso ashinjwa gukorana na FPR Inkotanyi. Icyo yaziraga ni uko yari Umututsi, akaba yari amaze iminsi abonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yagize ati 'Nagiye kubona mbona mu bantu bose ndi nimero ya karindwi. Mu byitso byose mu gihugu byagombaga gupfa ndi nimero ya karindwi! Naramubajije [OPJ] ngo kubera iki, ati kubera ko uri Umututsi ukaba warize amashuri angana gutya ugomba gupfa, arabyandika.'

Nduwayesu yarokowe n'igitero ingabo za FPR Inkotanyi zagabye kuri gereza ya Ruhengeri tariki 20 Mutarama 1991.

Bamwe mu batutsi bafunzwe bitwa ibyitso barishwe, abandi bakorerwa iyicarubozo mu gihe hari abafunguwe nyuma y'igitutu cy'imiryango mpuzamahanga.

I Kigali humvikana amasasu ya FAR u Bufaransa bwatangiye gucyura abaturage babwo

Tariki 4 zishyira 5 Ukwakira 1990, ingabo za Leta zaraye zirasa muri Kigali kugira ngo haboneke urwitwazo rwo gufunga Abatutsi bitwa Ibyitso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinamico-i-kigali-ubwo-ingabo-za-habyarimana-zararaga-ijoro-zirasa-ubusa-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)