Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n'Igihugu, ugitatiye kiramusama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu burenganzira ahabwa n'itegeko, ariko cyane cyane muri gahunda yo gutanga amahirwe ngo abanyabyaha bikosore, bongere bafatanye n'abandi kubaka igihugu, mu mpera z'icyumweru gishize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye guha imbabazi abagororwa basaga 2000, barimo n'abazwi cyane nka Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Polisi y'uRwanda, na Edouard Bamporiki wabaye Minisitiri w'Umuco.

Iyo nkuru igisohoka, benshi mu Banyarwanda, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimiye Umukuru w'Igihugu impuhwe n'ubushishozi bimuranga, ariko banasaba by'umwihariko Gasana na Bamporiki kutazatera inyoni ayo mahirwe, ahubwo bakazerekana ko Inkotanyi nyakuri ari iyemera guterwa icyuhagiro, igihano ntikibe umuvumo, ahubwo kikayibera imbarutso yo kuzinukwa icyakongera kuyiteranya n'Igihugu.

Abanditse ubu butumwa, ngo bakurikije uko basanzwe bazi Gasana na Bamporiki, bagaragaje ko babizeyeho umutima wo gushima no kwikosora. Icyakora, uku gukebura abagiriwe imbabazi barabishingira kubo tuzi batindijwe no kurenga umuryango wa gereza, maze bakatwereka ko aho kugororwa bagoramye kurusha mbere.

Urugero ni nka Ingabire Victoire na Paul Rusesabagina, berekanye ko kubababarira ari nko gutokora ifuku, cyangwa kuhagira ingurube yibera mu isayo!

Izi ndashima zombi Perezida Kagame yazigiriye impuhwe, azivana mu gifungo zagombaga kuzamaramo igihe kitari gito cy'ubuzima bwazo, none zasubiye mu bugambanyi bugamije kumena amaraso y'Abanyarwanda.

Nyamara kandi iyo batakamba wagirango babaye abantu! Nko mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame yemera icyaha akanagisabira imbabazi, yarahiraga ko atazongera kugaragara mu migambi mibisha nk'iyo ubutabera bwari bwamuhaniye. Nyamara ubu uwo mugome ntasiba mu manama no mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko yarenganye, anashishikariza abandi kujya mu mitwe igambiriye kugirira nabi Perezida Kagame wamukuye ahakomeye.

Uyu Rusisibiranya yirirwa akwiza ibinyoma ngo yafungiwe 'mu ibagiro', yirengagije ko ubwo yari muri gereza ya Mageragere yasuwe n'amacuti ye, akibonera, ndetse akayibwirira ko afashwe neza cyane.

Umunyarwanda ati' bazirunge zange zibe isogo'! Ingabire Victoire nawe ntiyitaye ku neza yagiriwe. Reka da! Ingabire ntiyatezutse ku kugambanira uRwanda n'abayobozi barwo, abinyujije mu ishyaka rye FDU/FDLR, ku mizindaro ye nk'uwo yise 'Imbaritso ya Demokarasi', za BBC- Gahuzamiryango, VOA n'abandi bashishikajwe no kubona Abanyarwanda bongeye kumarana. Nta munsi wira Ingabire Victoire ateretse uwamufunguye ko yamwibeshyeho, ko umutuzo w'Abanyarwanda umubangamiye cyane.

Ubundi umuntu ushyira mu gaciro azi ko kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika atari amahirwe aza kenshi, cyangwa abonwa na benshi. Niyo mpamvu uwo asekeye aba akwiye kuyasigasira, akirinda icyakongera kumugusha mu byaha. Keretse wiyemeje kuba 'mpanavuba' nka Rusesabagina na Ingabire, kandi ntibihira benshi.

Niyo mpamvu aba basaga 2.000 bagize uyu mugisha wo kuva muri gereza batarangije ibihano, basabwa kwerekana ko bahindutse koko. Bakaba intangarugero mu bo basanze, kuko ari byo bizatuma bakirwa neza, ntibafatwe nk'ibicibwa, ahubwo bagafashwa kugera kubyo abandi bagezeho mu gihe bari mu igororero.

The post Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n'Igihugu, ugitatiye kiramusama appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imbabazi-za-perezida-wa-repubulika-ni-igihango-nigihugu-ugitatiye-kiramusama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imbabazi-za-perezida-wa-repubulika-ni-igihango-nigihugu-ugitatiye-kiramusama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)