Imbamutima za Akayezu Jean Bosco wakujemo umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere umukino wahuzaga AS Kigali na Vision FC wageze ku munota wa 90 As Kigali iri imbere n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Vision. 

Ku munota wa 90 ubwo Vision yatakaga bikomeye izamu rya AS Kigali, rutahizamu wayo Onesme yarekuye ishoti mu izamu rya AS Kigali, ubwo ryari ryamaze kurenga umuzamu, myugariro Akayezu Jean Bosco akaba yawugaruje intoki.

Nyuma y'uko Akayezu jean Bosco akujemo umupira intoki, umusifuzi Uwikunda Samuel yamweretse ikarita itukura, anatanga penaliti ku ruhande rwa Vision. Penaliti ya Vision ntabwo yabyaye igitego kuko yakuwemo n'umuzamu wa AS Kigali, Cyuzuzo Aime Gael.

Gukuramo Penaliti kwa Cyuzuzo byatumye AS Kigali isoza umukino ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Vision nuko ibona amanota atatu ityo. 

Kubona amanota atatu ku ruhande rwa AS Kigali byatuye Akayezu Jean Bosco afatwa nk'intwari kuko nubwo yabonye ikarita itukura ariko umupira yakujemo intoki wari kubyara igitego cya kuba ikabiri cya Vision.

Nyuma yo gukora igikorwa cyatumye AS Kigali ifata umwanya wa mbere, Akayezu Jean Bosco yagize ati 'Umukino wabanje kutworohera mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri byahindutse kuko Vision yakinnye neza ishaka kutwishyura ariko ntibyashoboka.

Baje mu gice cya kabiri bafite gahunda yo kwataka natwe twongera imbaraga mu kugarira cyane, baje kuduca mu rihumye batubonamo igitego cya mbere cyanabahaye imbaraga zo gushakisha icya kabiri ariko kubera Imana ibyawe ntaho bijya.

Baje kuzamukana uriya mupira ubaviramo kubona penaliti, nanjye wari ukoze ikosa mbona ikarita itukura. Nta kundi nari kubigenza kuko nafashe umwanzuro wo kuvuga ngo reka nkuremo umupira, kuko yari andi mahirwe mpaye ikipe yanjye ariko kubera Imana umuzamu nawe aradufasha penaliti arayifata. 

Akayezu Jean Bosco yanavuze ko igikorwa yakoze cyashimishije bagezi be cyane ko cyatumye AS Kigali ifata umwanya wa mbere n'amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina.

">


Akayezu Jean Bosco mu bakinnyi bafashije AS Kigali kwikura mu nzara za Vision 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147961/imbamutima-za-akayezu-jean-bosco-wakujemo-umupira-ikiganza-bigahesha-as-kigaki-amanota-ata-147961.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)