Imbuto Foundation yungutse intore zirenga 250 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rufashwa n'umushinga wa Imbuto Foundation uzwi nka 'EdifiedGeneration', rwatorejwe mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, imirimo yatangiye ku wa 23 Ukwakira 2024.

Mu ntego z'iri torero harimo gufasha abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation kwigirira akamaro no kukagirira abandi mu muryango Nyarwanda, no kubongerera ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri.

Ryabaye umwanya wa Imbuto Foundation n'abafatanyabikorwa bayo wo gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku imbogamizi urubyiruko rwa none ruhura nazo, zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yashimiye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n'inzego zose bafatanyije mu gutoza urwo rubyiruko.

Ati 'Ndashaka no gushimira Madamu Jeanette Kagame, hamwe n'abo bari bafatanyije igihe batekerezaga bagashyira no mu ngiro iki gikorwa cya Edified Generation. Ukurikije igihe iki gikorwa cyatangijwe, muri 2002 hariho izindi ntambara zikomeye igihugu cyarwanaga.'

Shami yibukije urubyiruko ko nubwo uwo mushinga watangijwe hari ibibazo byinshi, urubyiruko rw'ubu rudashobora kuzigera rumenya, ubu ari ishema rikomeye kuba barabashije gutekereza ku rubyiruko, uburere n'uburezi bwabo.

Uko umushinga wa Edified Generation wagiye ukura, niko Imbuto Foundation yagiye yungukaga n'abafatanyabikorwa bemeye gutanga umusanzu wabo muri uru rugendo, Shami agashimangira ko bazanarukomezanya mu kubaka Umuryango Nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

Mu mpera za 2023 Imbuto Foundation yagaragazaga ko abanyeshuri barenga ibihumbi 10 ari bo bari bamaze muri 'Edified Generation' abasoje bakinjizwa mu ntore zizwi nka Imbuto Zitoshye.

Mu mpanuro yahaye abasoje ayo mashuri Shami yakomeje ati 'Ndabashimira umuhate mwagaragaje muri iri torero. Hari bake muri mwe nagize amahirwe yo kuganira na bo, banyeretse ko mufite inyota nyinshi yo kumenya, no gutanga umusanzu wanyu mu kubaka igihugu cyacu.'

Ku bijyanye n'ubusabe bw'uko Imbuto Zitoshye zajya zifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya Imbuto Foundation, yavuze ko bagiye kubyigaho kugira ngo hubakirwe ubushoboz umuryango w'abanyuze muri Edified Generation, ha handi bazajya bahamagarwa bakenewe imbaraga zabo, na cyane ko bari mu nzego zitandukanye.

Uyu muyobozi yanibukije urwo rubyiruko zimwe mu mpanuro za Madamu Jeannette Kagame yabahaye ubwo bari kumwe na we mu ihuriro rya 13 ry'Imbuto Zitoshye mu 2023.

Icyo gihe yababwiye ko intwaro iruta izindi bafite ari ubwenge bwabo, abasaba cyane kwirinda icyabuhungabanya cyose ahubwo bagaranira gushaka icyabukuza.

Yagize ati 'Harimo nko kwitabira ibikorwa ngororamubiri (sport), gusoma, guhanga udushya, ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi. Mwitandukanye n'imyitwarire idahwitse. Mwirinde inzoga n'ibindi biyobyabwenge kuko byica.'

Abanyeshuri bafashwa muri Edified Generation ni abitwara neza kurusha abandi, haba mu masomo ndetse no mu bijyanye n'ikinyabupfura ariko kandi bakomoka mu miryango itabasha kubishyurira.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2002, aho umwana umwe ahabwa inkunga ifite agaciro 400$ ni ukuvuga arenga ibihumbi 400 Frw ku mwaka, amufasha kwishyura amafaranga y'ishuri, ubwishingizi bwo kwivuza n'ibindi.

Muri iri torero intore zahawe ibiganiro binyuranye nk'icyagarutse ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo, cyatanzwe na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène n'iby'abandi batandukanye.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami (imbere) yitabiriye igikorwa cyo gusoza itorero ry'Imbuto Zitoshye ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera
Abanyeshuri basoje ayisumbuye bafashwa n'umushinga wa Imbuto Foundation wa 'Edified Generation' basoje itorero
Abanyeshuri basoje ayisumbuye bafashwa n'umushinga wa Imbuto Foundation wa 'Edified Generation' ubwo basozaga itorero bacinye n'akadiho
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yifatanyije n'abasoje itorero muri gahunda yo gutera ibiti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yungutse-intore-zirenga-250

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)