IMF igiye guha u Rwanda miliyoni 184,9$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kirateganya guha u Rwanda miliyoni 184,9$ azifashishwa mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry'igihugu, irimo ijyanye no kurengera ibidukikije.

Aya mafaranga agomba kwemezwa n'Inama y'Ubutegetsi ya IMF izaterana mu Ukuboza uyu mwaka. Ari mu byiciro bibiri harimo icy'inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 89,0$.

Harimo kandi andi miliyoni 95,9$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n'izindi ngamba zihangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Ibi byatangajwe nyuma y'igenzura itsinda rya IMF ryakoraga ku bukungu bw'u Rwanda ryamaze ibyumweru bibiri, aho iri tsinda ryavuze ko urwego rwa serivisi n'urwego rw'ubwubatsi bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw'u Rwanda muri rusange.

IMF yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda mu 2024, buzazamuka ku gipimo gishimishije mu 2024, bugere ku 8,3% bitandukanye n'ibipimo bya 6,6% byari byatangajwe mbere.

Mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko urwego rwa serivisi rwaje ku mwanya wa mbere mu guha Abanyarwanda benshi akazi kuko rwihariye 44% by'abafite icyo bakora mu Rwanda.

IMF kandi yavuze ko ibiciro bizazamuka ku gipimo gikwiriye, ni ukuvuga ikiba cyaremejwe nk'ikidashobora kubangamira izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda.

Ingamba za Banki Nkuru y'u Rwanda kurengera ifaranga ry'u Rwanda ndetse n'ubukungu muri rusange ndetse n'umusaruro w'ubuhinzi wabaye mwiza ugatuma ibiciro bitazamuka ku masoko, byose byagize uruhare mu gutuma hatabaho izamuka ry'ibiciro rikabije.

Umuyobozi w'Itsinda rya IMF riri mu Rwanda, Ruben Atoyan, yavuze ko 'hari intego zagezweho', ashimangira ko "Ingamba zigamije gushyira umucyo ku ishoramari rya Leta ndetse no kongera ingufu z'isoko ry'ivunjisha zikomeje kugenda neza."

Yashimiye uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu gushora imari mu bikorwa bijyanye no guhangana n'ikibazo cy'ihindagurika ry'ikirere.

Gusa iri tsinda ryemeye ko ingamba Leta y'u Rwanda yihaye zigamije kongera umutungo wayo zitagenze neza nk'uko byari byitezwe ahanini kubera ibihe bikomeye by'ubukungu byagiye biba mu minsi yashize. Nko ku Rwanda, nyuma ya Covid-19 habaye ibiza byangije byinshi birimo n'ibikorwaremezo.

Kubera iyi mpamvu, u Rwanda rwakomeje kongera igipimo cy'ideni ryarwo ugereranyije n'umusaruro mbumbe warwo.

Icyakora Leta y'u Rwanda yemereye iri tsinda ko izakomeza gushyira imbaraga mu gukoresha inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire, ndetse ihamya ko izakomeza gushyira imbaraga ku ngamba zihamije kongera amafaranga yinjiza, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry'amadeni.

Leta kandi irateganya kongera umusaruro binyuze mu kurushaho kugenzura ibigo byayo bikora ubucuruzi mu rwego rwo kubirinda ko bigwa mu gihombo.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, atanga ibitekerezo mu biganiro byahuje itsinda rya IMF n'iry'u Rwanda
Uhereye ibumoso: Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa; Umuyobozi w'Itsinda rya IMF ryagenzuye uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze, Ruben Atoyan n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe ishoramari, Tessi Rusagara, ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru
Itsinda ririmo abakozi ba Banki Nkuru y'Igihugu n'aba Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, bari i Washington DC ahabereye ibiganiro by'u Rwanda na IMF
IMF ishima ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza bigizwemo uruhare n'abikorera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imf-yatanze-icyizere-ku-bukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-8-3-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)