Imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda zimaze kurenga 7000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izinjiye mu mezi icyenda ya 2024, ziruta kure izinjiye mu myaka yose yabanje. Ni ibintu byigaragaza mu muhanda hirya no hino mu gihugu, kuko udashobora kugenda metero 200 utarabona imodoka ya Hybrid.

Ubwiyongere bw'izi modoka bwatewe n'uko zakomorewe imisoro muri gahunda y'igihugu yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y'ibikomoka kuri lisansi igihugu gikoresha cyane ko mu minsi ishize igiciro cyabyo cyari kiri kuzamuka cyane kubera ibibazo by'intambara hirya no hino ku Isi.

Imodoka nyinshi ziboneka mu Rwanda z'amashanyarazi, ni iz'uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya. Ni inganda zikataje mu gukora imodoka zihendutse kandi ziteye neza ugereranyije n'izindi zimenyerewe muri Afurika nka Toyota.

Muri izo modoka, inyinshi ni Kia K5 na Kia 7 hamwe na Hyundai Sonata. Igiciro cyazo, inyinshi ziba ziri hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 15 Frw. Inyinshi ni izo mu myaka ya 2012 na 2016 kuko arizo ziba zihendutse.

Zinjira mu gihugu zarakoze, uyitumye imugeraho nibura mu gihe cy'amezi abiri, ariko mbere y'intambara zibasiye Isi muri iki gihe, byashoboraga gufata ukwezi kumwe.

Izindi modoka z'amashanyarazi ziboneka mu Rwanda harimo iz'inganda z'Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n'iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4.

Nta modoka nyinshi z'amashanyarazi z'imodoka z'inganda zo mu Budage nka VW, Mercedes na BMW ziboneka ku isoko ry'u Rwanda cyane ko igiciro cyazo kiba kiri hejuru ugereranyije n'izindi.

Mu 2020, imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zinjiye mu gihugu zari 19, mu gihe muri uwo mwaka nta n'imwe ya Hybrid yinjiye. Bigeze mu 2021, iz'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 38 mu gihe iza Hybrid zinjiye mu gihugu bwa mbere zari 28.

Mu 2022, imodoka z'amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari 134 mu gihe iza Hybrid zari 520. Mu 2023, imodoka z'amashanyarazi zageze ku 103 mu gihe iza Hybrid zinjiye ari 2.386.

Bigeze mu 2024, imodoka z'amashanyarazi zageze zinjiye zari 218 mu gihe iza Hybrid zo zinjiye mu gihugu ari 3.726. Muri rusange, imodoka z'amashanyarazi ziri mu Rwanda guhera mu 2020 ni 512 mu gihe iza Hybrid ari 7.172.

Mbere y'iyo myaka, imodoka z'amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari munsi y'icumi ku mwaka kuko nko mu 2018, hinjiye imodoka imwe gusa. Mu 2019, imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye kuzamuka kuko hinjiye 10.

Leta yigomye menshi mu misoro

Leta yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku modoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n'ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Ibyo byatumye nko mu 2019, imisoro leta yigomwe ingana na miliyoni 26,7 Frw; 2020 iba miliyoni 101,6 Frw mu gihe mu 2021 yageze kuri miliyoni 498,7 Frw.

Raporo ya RRA yo mu mwaka wa 2022/22, igaragaza ko leta yigomye imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera izi modoka.

Imodoka zifashisha amashanyarazi zatangiye gukorwa cyane kuva mu 2008 biturutse ahanini ku mpungenge Isi yagize ku izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba ibihugu byinshi byari bishyize imbere imishinga yatuma hagabanuka imyuka ihumanya ikirere.

Imodoka zikorwa n'inganda zo mu Bushinwa zikomeje kwiyongera mu Rwanda
Hyundai Sonata za Hybrid ni nyinshi mu Rwanda
MTN Rwanda yabimburiye ibindi bigo mu kwinjira mu ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi, igura iza Mitsubishi Outlander
BRD ifite imodoka z'amashanyarazi ikoresha
Toyota Prius zikomeje kuba nyinshi mu Rwanda nubwo hashize iminsi zinubirwa hirya no hino ku Isi
Imodoka z'amashanyarazi cyangwa iza Hybrid ziba zifite ikirango kiziranga
Kia K7 ni zimwe mu modoka za Hybrid z'ama-voiture nziza
Toyota RAV4 za Hybrid nazo zikomeje kwiyongera mu Rwanda
Kia K5 zisigaye zarabaye uburo buhuye
Hyundai Grandeur za Hybrid ntabwo ari nyinshi mu Rwanda
Dongfeng ifite imodoka nziza z'amashanyarazi zikomeje kwiyongera ku isoko

Amafoto: Claude Kasiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-z-amashanyarazi-mu-rwanda-zimaze-kurenga-7000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)