Impamvu Abanyarwanda bakwiriye kuyoboka inyama z'inkoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu maguriro atandukanye, ahacururizwa inyama z'inka, ibiciro bizamuka umunsi ku wundi kubera umubare muto w'inka zitanga inyama.

Mu Mujyi wa Kigali inyama z'inka, abagura iz'imvange batanga hagati ya 5000 Frw na 6000 Frw mu gihe iroti bazigura kuva kuri 7000 Frw kuzamura.

Mu Bugesera ikilo cy'imyama z'inka z'imvange ni 7000 Frw mu gihe iroti ari 8500 Frw.

Ni mu gihe ikilo cy'inyama y'inkoko mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali kigura 4000 Frw kugeza kuri 4500 Frw, byagera nko mu Karere ka Nyagatare inkoko hatitawe ku bilo ifite ikagura 6000 Frw, na ho mu Karere ka Bugesera ikilo cy'inyama z'inkoko ni 5500 Frw.

Muri rusange inyama z'inkoko zicuruzwa muri boucherie ziba zipima hagati y'ikilo kimwe na bibiri.

Umwe mu bacuruza inyama z'inkoko yabwiye IGIHE ko imishwi isigaye ituragwa ari myinshi ku buryo n'abazorora babaye benshi cyane bityo ibiciro byazo bigenda bimanuka.

Ati 'Kuko basigaye borora inkoko z'inzungu zisa n'izikurira rimwe. Baturagisha ari benshi imishwi zikarererwa rimwe zigakurira mu gihe kimwe.'

Uyu mucuruzi yavuze ko hari igihe ikilo cy'inyama y'inkoko kizamuka kikagera kuri 7000 Frw cyangwa kikamanuka kikagera kuri 2800 Frw bitewe n'uko aborozi bari kuzigeza ku isoko zingana.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza Abaturarwanda bari boroye inkoko 2.583.333 zorowe n'ingo zibarirwa muri 12%.

Uretse kuba zihendutse, abahanga mu by'imirire bemeza ko inyama z'umweru zirimo n'iz'inkoko n'ifi ari nziza ugereranyije n'inyama zitukura zirimo inka, ingurube n'izindi z'inyamabere.

Nk'urugero inyama y'inkoko igira intungamubiri zatera umubyibuho zingana na 11% mu gihe iz'ingurube zifite 45%.

Inyama y'inkoko ipima 100 mg iba yifitemo intungamubiri za proteine zingana na 29,8 mg na ho inyama y'intama binganya uburemere ikagira 22,51 mg, mu gihe iy'ingurube bingana iba ifite 27,5 mg.

Bigaragazwa ko umubiri w'uriye inyama z'umweru zirimo inkoko n'ifi uba ushobora gukuramo proteine zingana na 80% mu gihe uwariye inyama zitukura we ukuramo 74%.

Inyama z'umweru zikungahaye kuri vitamine B z'ubwoko bunyuranye burimo B3 na B12 ifasha mu mikorere myiza y'ubwonko.

Inyama y'inkoko iri mu zihendutse mu Rwanda ugereranyije n'izindi zose abantu bakoresha ku mafunguro yabo
Ubworozi bw'inkoko bugenda butera imbere cyane mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-abanyarwanda-bakwiriye-kuyoboka-inyama-z-inkoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)