Ku ruhande rw'u Rwanda by'umwihariko, iri Soko rivuze byinshi, bijyanye n'uko rizagabanya ikiguzi cyo kohereza no gutumiza ibicuruzwa hanze.
Dushingiye ku rugero rw'u Burayi, ubona ko Isoko nk'iri ku Mugabane wa Afurika rishobora no kugira ingaruka nziza ku bihugu bidakora ku nyanja muri Afurika kurusha n'ibiyikoraho.
Dufashe nk'urugero rwa Hongrie, iki gihugu cyohereza mu Burayi hejuru ya 78% by'ibicuruzwa cyohereza hanze, bikaba 70% kuri Autriche na 80% kuri Slovakie.
Mu bihugu bikora ku nyanja nk'u Budage usanga uyu mubare uri hasi kuko bwohereza mu Burayi ibingana na 53% gusa, ku Bufaransa bikaba 55%.
Birashoboka ko u Burayi butaba igipimo cyiza cyo kugereranya na Afurika, na cyane ko ubucuruzi bukorerwa imbere mu Burayi bungana 61% by'ubucuruzi bwose uwo Mugabane ukora, nyamara ugasanga muri Afurika tutararenza 16%. Gusa nanone ibi biduha ishusho ngari, yerekana ko ibihugu bidakora ku nyanja bishobora kungukira muri iri Soko rusange.
Ku ruhande rw'u Rwanda, nta gushidikanyamo ko ruyabona agaciro gakomeye, ibinashingirwa cyane cyane n'ubushake bw'ubuyobozi mu kuyihutisha.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko u Rwanda rukeneye guhangana n'ikibazo cy'umusaruro muke, hakifashisha ikoranabuhanga mu kuwungera.
Ati " Ushobora gutanga umusaruro mwinshi ariko umubare w'ibyo wakoreshaga bitiyongereye. Ubutaka butiyongere, umubare w'abakozi utiyongereye, ariko umusaruro ukiyongera. Kugira ngo hiyongereye umusaruro, ni uko hiyongeramo ikoranabuhanga kandi ibyo bikorwa binyuze mu bushakashatsi."
Yongeyeho ati "Tugomba kwinjira mu bintu byadufasha ibyo dukora byiyongera, niyo ibyo dukoresha bitaba byiyongereye. Nk'abafite inganda bakibaza uburyo bagomba gukuba kabiri cyangwa gatatu umusaruro wabyo."
Kudashyira aya masezerano mu bikorwa ni ukwiyahura
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kudashyira aya masezerano mu bikorwa ari nko kwiyahura.
Ati "Kudashyira aya masezerano mu bikorwa ni ukwiyahura bikomeye nka Afurika. Aya masezerano akemura ibibazo dufite, kutayashyira mu bikorwa ni ukwemera ko icyari kidutegereje kibi cyatubaho."
Yashimangiye ko aya masezerano azongera ishoramari ryo ku Mugabane wa Afurika, ati "Hari ibintu bibiri aya masezerano azadufasha. Iterambere rya Afurika rishingiye ku byo tuzashobora gukora, ibyo nibyo bizadufasha kugera ku ntego twiyemeje nk'Umugabane yo kwikura mu bukene."
Yatanze urugero rw'uko "Umushinwa wabonaga isoko muri Afurika, azabona ko ari ngombwa kuzana uruganda rwe muri Afurika, icyo gihe agatangaza akazi n'ubumenyi ku Banyafurika."
Gusa kimwe mu bibazo bikomeye biri mu Rwanda ni ikijyanye n'umusaruro muke w'inganda nke igihugu gifite. Nk'ubu inganda izitunganya umuceri, zatunganyaga 45% by'ukenewe mu gihugu, ibigori bikaba 35%, izitunganya ibya pulasitiki bikaba 11%, imbaho bikaba 4%, imyenda bikaba 10%, isukari bikaba 11%.
Muri rusange, mu Rwanda hari inganda 1.162. ariko izikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, zihariye 49.91%.
Birumvikana ko kugira u Rwanda rwitegure kubyaza amahirwe umusaruro w'iri soko, ari na ngombwa ko rushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zarwo muri rusange.
Mu nama ya Biashara Afrika iri kubera mu Rwanda, hagaragajwe imbogamizi zikibangamira imikorere y'iri soko muri rusange, irimo gukumira urujya n'uruza rw'abantu aho usanga ingendo muri Afurika zigoranye ndetse zinahenze kurushaho.
Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu iri imbere u Rwanda rwifuza ko ishoramari ry'abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro. Rikazava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, rizagere kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5%.
Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda biteganyijwe ko izahabwa umwihariko aho ibyo bikorerwa mu Rwanda bigomba kwiyongera ku ijanisha rya 13% buri mwaka.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika.
Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.
Umunyamabanga Mukuru wa AfcFTA, Wamkele Keabetswe Mene yatangaje ko uyu mwaka ibihugu 38 ari byo bigiye kujya bikorana ubucuruzi bikoresheje amasezerano y'isoko rusange rya Afurika.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rurateganya kuzohereza mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 7.3$ mu myaka itanu iri imbere.