Ibi byatumye BRD ibasha gufatirana aya mahirwe, yemera kwakira miliyari 3..5 Frw ku mafaranga yari yateganyije, ibisobanuye ko yakiriye miliyari 33.5 Frw muri rusange. Abaguze izi mpapuro bakoresheje amafaranga y'u Rwanda bazungukirwa 12.9Â % buri mwaka, mu gihe cy'imyaka irindwi.
Ishoramari rito rishobora ryari ibihumbi 100 Frw, aho BRD yari yashyize imbaraga mu gushishikariza abashoramari bato n'abantu ku giti cyabo, kwitabira kuzigura.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, BRD yabashije kugera kuri iyi ntego, aho abashoramari bato bitabiriye kugura izi mpapuro ku kigero cya 212% ugereranyije n'uko byari bimeze ku mpapuro za mbere zagiye ku isoko.
Ku rundi ruhande, banki z'imbere mu gihugu, ibigo bitanga serivisi z'ubwishingizi n'ibindi bitandukanye, byose byerekanye ubushake bwo gushora muri izi mpapuro mpeshamwenda. Abanyarwanda batuye mu bihugu nka Canada, u Bwongereza, Tunisia, Uganda, Norvège, u Buyapani, u Burundi, Djibouti, Afurika y'Epfo, u Bufaransa, u Budage na Côte d'Ivoire, bose bashoye imari muri izi mpapuro mpeshamwenda.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yashimiye buri wese washoye imari muri iyi banki, ati 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bw'ubufasha bwayo ndetse na buri wese witabiriye [kugura] izi mpapuro, bidutera imbaraga zo gukomeza gushaka ibisubizo bituma tubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'iterambere ry'igihugu.'
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impapuro-mpeshamwenda-za-brd-zaguzwe-ku-kigero-cya-130-2