Imyitozo yacu barayikopera - Ten Hag yagaraga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eric Ten Hag yongeye gushimangira ko iyo akoresha imyitozo ku kibuga cya Carrington, biha biri wese ukinyuze iruhande amahirwe yo kureba uko abakinnyi ba Manchester United bakora imyitozo, akaba ari nabwo amayeri y'imitoreze ya Ten Hag aheraho akoperwa na buri wese.

Eric Ten Hag yatangaje ko byaba byiza imyitozo ya Manchester United ikozwe mu ibanga, bityo akaba yasabye ubuyobozi bwa Manchester United kubaka igikuta kirekire cy'umweru kizengurutse ikibuga cya Carrington, ikibuga Manchester United ikoreramo imyitozo. 

Mu minsi irindwi itambutse Ten Hag yari yashimangiye ko kuri Carrington hakenewe igikuta cyatwara ibihumbi 200 by'amayero ngo cyuzure.

Ikinyamakuru DailyMail cyafashe iyi ngingo nk'amatakirangoyi ku mutoza Ten Hag nyuma yuko ikipe idahagaze neza, akaba yatangiye gushakira impamvu aho zitari.

Gukopera imyitozo ya Eric Ten Hag byatumye amakipe menshi yo mu Bwongereza amenya amayeri ye yose, kugeza ubu Manchester Unired ni iya 14 n'amanota arindwi muri shampiyona y'u Bwongereza. Mu mikino ya Europa League, Manchester United imaze kunganya imikino ibiri.

Ibyo kubaka igikuta ku kibuga gikorerwaho imyitozo na Manchester United cya Carrington, si ubwa mbere kigarutsweho n'umutoza ko gikenewe, kuko no muri 2015 umuhorandi Luis Van ubwo yari ageramiwe yenda kwirukanwa kubera umusaruro mubi, yavuze ko abakinnyi be batitoza neza bitewe n'imiyaga yo ku kibuga cya Carrington kitubakiye.

Ten Hag yongeye gukomoza ku kibuga cya Carrington nk'imbogamizi ituma "rubanda rukopera amayeri ye", abitangaza nyuma y'uko mu minsi itanu ishize muri Manchester United habaye inama yiga ku kuba yaguma kuyitoza nk'umutoza mukuru. The Sun yaratangaje ko mu byavuye mu nama harimo no kwihanganira uyu mutoza nibura imikino itanu.


Umutoza wa Manchester United akomeje kwitwaza ko kuba ikibuga cy'imyitozo cya Carrington kitubakiye ari yo soko y'umusaruro muke



Eic Ten Hag ku kibuga cya Carrington



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147739/eric-ten-hag-akomeje-kugaragaza-ko-kuba-carrington-itubakiye-ari-yo-soko-yo-gutsindwa-147739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)