INES Ruhengeri yashyize ku isoko ry'umurimo 892, basabwa kuba urumuri mu Muryango Nyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya 16 INES Ruhengeri itanze impamyabumenyi ku mugaragaro, mu birori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ku cyicaro cy'iryo Shuri riherereye mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n'inzego zitandukanye.

Mu bahawe impamyabumenyi barimo abagore 407 n'abagabo 485, barimo kandi 56 baturuka mu mahanga. Abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) ni umunani bize mu mashami atandukanye.

Basabwe kuba umusemburo w'impinduka mu Muryango Nyarwanda bakoresheje ubumenyi bahawe, bakaba abo guhanga imirimo aho kuba abo guhora basaba akazi.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi, bityo ko bakwiye guharanira kurangwa n'indangagaciro zikwiye no kuba intangarugero aho bazaba bari hose.

Yagize ati "Ibi mwabigezeho mwiyushye akuya kandi nanjye nzirikana ko mwiyushye akuya, mwakoranye neza n'ubuyobozi bw'ishuri, abarimu bose babigishije n'ababyeyi babohereje ku ishuri; abo bose ndabashimiye. Indangagaciro mwagaragaje turifuza ko muzitahahana mukazikomezanya no mu kazi mukazahora muri intangarugero n'abandi babafatiraho urugero."

Yabibukije kandi ko mu muryango Nyarwanda bagiyemo hakirimo ibibazo, bityo ko bakwiye kujya gufatanya kubikemura bashingiye ku bumenyi bahawe.

Ati "Mugiye hanze aha, aho abaturage bagifite ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo, hari n'ibibazo birebana n'isuku nkeya, igwingira, amakimbirane mu ngo, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ibyaha bihungabanya umutekano ndetse n'ibindi. Uyu rero ni umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwanyu mu gukemura ibyo bibazo mukoresheje ubumenyi muvanye aha ndetse n'indangagaciro mwavanye muri iki kigo."

Bamwe mu barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri barimo abatsinze amasomo yabo neza, bemeza ko ubumenyi bahawe buzabafa kugira uruhare runini mu gutanga umusanzu wabo mu bibazo bicyugarije Afurika.

Ihimbanzwe Marie Joyeuse warangije mu Ishami rya Civil engineering, wanahembwe nk'uwahize bagenzi be mu gutsinda, yemeza ko nta mpungenge atewe no kujya ku isoko ry'umurimo kuko bize neza.

Ati "Ibanga nta rindi ni ugukora cyane ukagerageza gukurikirana amasomo uko bikwiye kuko iyo ukoze cyane byose bigenda neza. Ubumenyi twahawe bugiye kumfasha guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo mu myuga wacu kandi nta mpungenge na nke mfite."

Mahamat Maina Oumar Adam wiga mu Ishami rya Software engineering, ukomoka muri Tchad, yavuze ko uko yakiriwe mu Rwanda aribyo byamfashije gutsinda neza.

Yagize ati "Ntabwo byari byoroshye ariko twarabishoboye kuko haba ku benegihugu n'abanyamahanga bose ni kimwe. Nishimiye kuba mu Rwanda kubera uburyo batwakiriye neza haba abo twiganye, abayobozi n'ishuri n'abaturage, imiyoborere myiza n'umutekano. Nibyo byamfashije kwiga neza."

Umuyobozi w'Ikirenga w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri, yashimiye abakomeje kugirira icyizere INES Ruhengeri.

Yagize ati 'Abashinze iyi kaminuza turishimye ku ntera imaze kugeraho kandi icyo tubasezeranya ni uko tutazigera dutezuka ku ntego twihaye kuva mu ntangiriro muri 2003, intego yo gutanga ubumenyi n'ubushobozi bubafasha kwigirira akamaro no kukagirira umuryango n'Igihugu muri rusange."

Umuyobozi Mukuru w'Inama nkuru y'amashuri makuru na kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yibukije abo barangije akamaro bafite mu muryango Nyarwanda, abibutsa ko inzozi zabo badashobora kuzigeraho badafite imyitwarire myiza no kubaha ababyeyi babo.

Ati "Urutugu ntabwo rukura ngo rusumbe ijosi, ntabwo nshaka kubacira imigani ariko ababyeyi banyu bakoze byinshi ngo mwige reka bere guhangayikishwa n'uko mutarataha mwaraye amajoro mu tubari. Nimujya kugenda mubwire ababyeyi banyu kuko kugenda utavuze wafunze telefoni ntabwo aribyo, umwana wese ahora ari umwana ku mubyeyi we, mubarinde umuhangayiko wundi, mubareke baryame basinzire."

Uyu muhango kandi wo gutanga impamyabumenyi, INES Ruhengeri yifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo bahembye abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye barimo, Bank of Kigali yatanze miliyoni 2Frw, BPR yatanze miliyoni 2Frw, Equity Bank yatanze mudasobwa ebyiri.

Hari kandi na Umutanguha Finance Company, La Palme Hotel, Fatima Hotel, Ir. Knobana Antoine, ANSS Ltd, ICN Ltd, Boni Suppliers, Hugo Engineering Durability Co Ltd, Lotus Medical Group na DTS Ltd batanze laptop kuri buri kigo n'abandi batandukanye.

INES Ruhengeri kuri ubu ifite abanyeshuri 5,168 harimo abanyamahanga 952. Kuva yashingwa mu 2003 imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 11,884 bize mu mashami atandukanye kuri ubu amaze kugera kuri 20.

Ababyeyi bari bitabiriye ibi birori bari banezerewe
Ababyeyi n'inshuti nabo bari babukereye mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri INES Ruhengeri
Musenyeri Bahujimihogo Kizito watangije INES Ruhengeri na we yari yitabiriye ibi birori
Umuyobozi Mukuru w'Inama nkuru y'amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje yibukije abarangije aya masomo ko bageze kuri iyi ntera bibasabye imbaraga nyinshi bityo ko bakwiye guharanira kuba intangarugero aho bari hose
Bishimiraga ko n'ubwo amasomo atari yoroshye ariko bayatsinze neza
Abanyeshuri batsinze neza mu mashami atandukanye babihembewe
Abanyeshuri 892 nibo barangije amasomo yabo muri INES Ruhengeri mu mashami atandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-892-basabwa-kuba-urumuri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)