Ingabo za Israel zivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel, amakuru yashyizwe hanze n'igisirikare cya Israel aho cyigambye cyivuga ko cyahitanye umuyobozi ukomeye wo mu indwanyi za Hezbollah uzwi ku zina rya Hussein Awada, igisirikare cya Israel cyatangaje ko uyu yagize uruhare runini mu gutera ibisasu bya rocket ku butaka bwa Israel mu duce dutandukanye.

Ku munsi w'ejo kuwa 17 Ukwakira, Israel yasabye abaturage baturiye ibice bimwe na bimwe byo muri Liban ibyo bice aribyo: Halba, Baalbek, Beirut, Zahlé, Jounieh, Baabda, Nabatieh ko bakimuka kuko begereje kubigabamo ibitero bikaze. Israel yakomeje gutangaza ivuga ko bagomba kuva muri ibyo bice kuko bituyemo abarwanyi ba Hezbollah, ibyo bice birimo Saraaine, Tamnine na Safi.

Ibyo bibaye mu gihe minisiteri y'ubuzima yo muri Liban yatangaje ko ibitero by'indege bya Israel byo ku wa gatatu taliki 16 Ukwakira byishe abantu 16 mu mujyi wa Nabatieh haherereye mu majyepfo ya Liban, barimo n'umuyobozi w'uwo mujyi binakomeretsa abandi barenga 50.

Liban yamaganye ibyo bitero. Ivuga ko byerekana ko Israel itakirimo ihiga abarwanyi ba Hezbollah ahubwo ko iri kwica abasivile b'iki gihugu. Minisitiri w'ingabo za Israel, Yoav Gallant nawe yatangaje ko Israel itazigera ihagarika ibitero kuri Hezbollah. Israel kandi yatangaje ko rockets zirenga 50 zarashwe, kwa 16 Ukwakira, ziraswa ku butaka bwa Liban.

The post Ingabo za Israel zivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-israel-zivuganye-indwanyi-ikaze-yo-mu-mutwe-wa-hezbollah/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)