Ni ingingo yagarutseho ku wa 17 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga yigiraga hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.
Ni inama yakiriwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, yitbirwa n'abarenga 800. Ni ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika kuva Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi riyitegura ryashingwa mu 1968.
Magingo aya abantu hafi miliyari imwe batuye Isi ntibafite umuriro w'amashanyarazi, mu gihe abarenga miliyari 2,7 batagerwaho na internet.
Kuri Afurika imibare ya Banki y'Isi igaragaza ko abantu miliyoni 600 batagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi mu gihe abatuye uyu mugabane bangana na 40% ari bo bonyine bakoresha internet.
Kimwe mu bikoma mu nkokora ikwirakwiza ry'ibi bikorwaremezo hakiyongeraho n'imihanda n'ibindi ku mugabane harimo n'imiterere yawo.
Minisitiri Ingabire yasabye abenjeniyeri gutekereza kuri buri wese mu gihe hari imishinga bashyira mu bikorwa.
Ati "Inshingano yanyu si ugukemura ibibazo bya tekiniki gusa ahubwo ni ugushyiraho sisiteme zizabasha guhangana n'ibihe.'
'Mugomba kubaka inganda mu buryo burengera ibidukikije, guhanga udushya hashyizwe imbere ubudaheza no gushyiraho ibikorwaremezo bihuza abantu bose bidafasha gusa bamwe na bamwe.'
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko muri iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali, bakuyemo byinshi bizashyirwa mu bikorwa, bijyanye n'intego z'iterambere z'igihugu.
Ati 'Hari ubushakashatsi bwakorewe hirya no hino bwamurikiwe hano natwe dushobora kuzana mu Rwanda, nk'urugaga tukanashyiraho itsinda rigomba kuzabikurikirana. Tuzakomeza gufatanya n'aba bafatanyabikorwa n'ibiba ngombwa twohereze amatsinda mu ndegoshuri.'
Eng. Kangaho yavuze ko bagiye kwinjira mu mikoranire na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo havugururwe porogaramu z'amasomo y'ubwenjeniyeri atangwa kugira ngo ajyanishwe n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo rya none.
Muri iyi nama Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri MInisiteri y'Ibikorwaremezo yiyemeje kuzashyigikira porogaramu yahatangirijwe y'imyaka 10 igamije kuzamura ubushobozi bwa Afurika binyuze mu guteza ubumenyi mu mwuga w'ubwenjeniyeri.
Ni porogaramu ifite intego yo gushyiraho ibigo bitanu by'icyitegererezo muri buri karere ka Afurika, bizahugurirwamo abenjeniyeri barenga 100.000 nabo bazafasha guhugura abandi muri Afurika.
Iyi porogaramu izita cyane ku kubaka ubushobozi, kuzamura ubumenyi, no kuziba icyuho mu bunyamwuga kikigaragara.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe ubushakwe bwo gushyiraho amasezerano ahuriweho y'Afurika azatuma ba injeniyeri bo ku Mugabane baba ndakumirwa mu bihugu byawo aho impamyabumenyi zabo zizajya zemerwa hose, bikazatuma bashobora gukorera mu bihugu bitandukanye nta nkomyi.
Byitezwe ko aya masezerano nashyirwaho azaazaba agamije gushyigikira iterambere ry'umwuga w'ubwenjeniyeri no gusangizanya ubunararibonye.