Intore 279 zatangiye itorero rigamije kuzitoza amateka y'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri torero rigamije guhuza uru rubyiruko no kurutoza uburyo bwiza bw'imibereho, kurutoza amateka y'igihugu, indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda n'imyifatire ikwiye kubaranga.

Hari kandi kubagaragariza icyerekezo cy'igihugu n'uruhare rwabo mu kukigeraho n 'ibindi byose bigamije kubaka urubyiruko rw'ingirakamaro.

Iri torero ryatangiye ku wa 23 Ukwakira, ryitabiriwe n'intore 279 zasoje amashuri yisumbuye, rikaba riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, aho rizarangira ku wa 30 Ukwakira 2024. Iri torero rifite insanganyamatsiko igira iti 'Imbuto zitoshye'.

Mu ntego zaryo harimo gufasha abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation kwigirira akamaro no kukagirira abandi mu muryango Nyarwanda, no kubongerera ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri.

Iri torero kandi rizaha umwanya Umuryango Imbuto Foundation n'abafatanyabikorwa bawo wo gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku imbogamizi urubyiruko rwa none ruhura nazo, zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo muri rusange.

Hashingiwe ku nsanganyamatsiko 'Imbuto zitoshye', abazitabira itorero bazatozwa binyuze mu biganiro, imikoro ishingiye ku mateka, imikorongiro yuzuzanya n'ibiganiro bizahatangirwa.

Hazabaho kandi imyitozo ngororamubiri, akarasisi ka gisirikare n'ibindi.

Hazatangwa ibiganiro binyuranye

Muri iri torero hazatangwa ibiganiro binyuranye nk'ikizagaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka y'igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry'urwango mu Banyarwanda, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiterere y'ipfobya n'ihakana ryayo, kikazatangwa na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène.

Hari ikiganiro kizagaruka ku mateka y'ltorero mu Rwanda n'uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda n'iterambere ry'igihugu, kikazatanga n'Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], Uwacu Julienne.

Ikiganiro kigaruka ku muco, indangagaciro, ubuzima bwiza n'imyitwarire bikwiye kuranga 'Imbuto Zitoshye' hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa kizatangwa na Gakuba Jeanne D'Arc.

Hari kandi ikiganiro kizagaruka ku ntekerezoshingiro z'imiyoborere y'u Rwanda kuva mu 1994 n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu, kizatangwa n'Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera.

Icya ndi umunyarwanda, icyomoro n'igihango cy'urungano, kizatangwa na Havugimana Emmanuel, Mudacumura Fiston na Akariza Laurette, kikazahuzwa na Sewase Karangwa.

Hari kandi ikizatangwa na Kayiranga Eric ndetse na Rutagarama Alex kizagaruka ku buzima bw'umu-jeune.

Hateganyijwe no kuganira ku ruhare rw'imikino ngororamubiri mu kugira ubuzima buzira umuze, kizatangwa na Rurangayire Guy, w'Ishyirahamwe ry'umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda [Ferwaka].

Hazaganirwa no ku Cyerekezo cy'lgihugu 2050, uburyo bwo kwihangira imirimo n'uruhare rw'urubyiruko mu guharanira inyungu z'u Rwanda mu ruhando rw'amahanga, Kajangwe Tony, Munyabugingo Albert ndetse na Tetero Solange akaba ari bo bazaba bari muri iki kiganiro kizayoborwa na Umuhoza Denyse.

Imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga n'ingaruka zazo, nayo ni ingingo izaganirwaho, mu kiganiro kizaba kiyobowe n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudie, ndetse n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Murangira Thierry.

Hari kandi ikiganiro cya 'umurage tuvoma mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza' kizatangwa na Maj Gen Nzabamwita Joseph ndetse na Gen (Rtd) Ibingira Fred, haheruke icya 'ubumenyi ku micungire y'umutungo n'amafaranga' kizatangwa n'umukozi wa Banki ya Kigali.

Iri torero ryatangiye ku wa 23 Ukwakira, ryitabiriwe n'intore 279 zasoje amashuri yisumbuye, rikaba riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-279-zatangiye-itorero-rigamije-kubatoza-amateka-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)