Inzu 10% muri Kigali ni zo zifite ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi ku wundi mu Mujyi wa Kigali hazamurwa inzu z'imiturirwa, bituma uko isura y'agace runaka yahoze mu myaka 10 ishize yarahindutse cyane.

Ni iterambere ariko abahanga mu by'ubukungu bemeza ko rikwiye kugendana no kuzamura imyumvire mu kugurira ubwishingizi bw'ibikorwa n'imitungo yabo bateganya ko mu gihe habayeho ibiza bagobokwa n'ibigo by'ubwishingizi.

Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, igaragaza ko inzu 228 zangiritse biturutse ku nkongi z'umuriro, mu gihe muri rusange inzu 7.454 zangijwe n'ibiza mu mwaka wa 2023 gusa.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa ubwo yari mu ihuriro ryahuje abafite aho bahurira no gutanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, yagaragaje ko abitabira kugura ubwishingizi bw'imitungo n'ibindi bikorwa muri rusange bakiri bake cyane.

Ati 'Ugiye kureba inzu ziri muri Kigali 10% ni zo zifite ubwishingizi. Wenda tugira Imana ko tudakunze kugira inkongi z'umuriro zitwika inzu ariko ibi ni ibintu bibaho. Ubundi ahandi ni nko kuvuga ngo ni nk'uko wagenda ahantu hari amahwa ukagenda utambaye inkweto. Ni ko gutunga imitungo itari mu bwishingizi.'

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko uko iminsi yigira imbere ibiteza amakuba na byo biba byinshi kubera imihindagurikire y'ibihe.

Ati 'Kubera ko amakuba yatangiye kuba menshi kuruta uko yari amenyerewe birasaba n'ubwishingizi ko buzamo bugafasha abantu. Uyu munsi haraza inkubi y'umuyaga itari imenyerewe igasenya inzu, haza imyuzure igatwara imyaka, ibi byose ni ibintu ubwishingizi bwagombye kuzamo kuko Leta ntabwo yashobora kubikora byose.'

Yahamije ko mu gihe ibigo bitanga ubwishingizi byaba byimakaje ikoranabuhanga byakorohera benshi kugana izi serivisi.

Ati 'Urwego rw'ubwishingizi ruracyari hasi cyane mu ikoranabuhanga. Kenshi iyo tuvuze ibintu bya Mobile Money, aho uri ushobora koherereza amafaranga umuntu, ushobora gukura amafaranga kuri konti yawe ukayohereza ahandi…ariko ubwishingizi ntabwo biranoga ngo aho uri ube ushobora kwishyura ubwishingizi, aho uri bagukorere dosiye wagize ikibazo bagomba kukwishyura, ibintu byose bikorwe ku ikoranabuhanga ntabwo biranoga. Ni ukureba rero ikoranabuhanga twakoresha mu guteza imbere uru rwego.'

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitanga ubwishingizi ku bigo bitanga ubwishingizi (AfricaRE), Dr Corneille Karekezi yagaragaje ko hari icyizere ko abagana ibigo by'ubwishingizi bakwiyongera kubera gukoresha ikoranabuhaga.

Ati 'Kera byari bigoye kujya gukusanya amafaranga y'ubwishingizi nubwo yaba ari make ariko ubu biroroshye ukoresheje ikoranabuhanga ririho, uburyo bw'itumanaho, uburyo bwo kugera ku bantu burahendutse n'uburyo bwo kwishyura.'

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko abantu bakwiye gukangukira gushinganisha ibintu byabo ngo batazasigara amara masa igihe ibyago biteye
Abafite aho bahurira na serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda baraganirira hamwe icyatuma zitabirwa kurushaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-10-zubatse-muri-kigali-ni-zo-gusa-zifite-ubwishingizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)