Inzu zirenga 1750 zangijwe n'ibiza ziri gusanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 13 Ukwakira Isi izirikana Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z'ibiza.

Ibihugu byinshi muri iki gihe bihanganye n'imihindagurikire y'ibihe yatumye ibiza birushaho kwiyongera mu mpande zose z'Isi, bigateza amapfa hamwe ahandi imyuzure n'imvura y'amahindu bigatwara ubuzima bw'abantu.

Muri Gicurasi 2023 u Rwanda rwahuye n'ibiza byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko kwifatanya n'Isi kuri uyu munsi, ari umwanya wo kwibutsa buri wese mu nzego zitandukanye ko gushyira imbaraga zishoboka mu gufata ingamba no gukora ibikorwa byo kugabanya ingaruka z'ibiza, bifite akamaro kanini mu kubungabunga ubuzima bw'abantu n'imitungo yabo.

Yagaragaje ko ibyangijwe n'ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 bigeze kure bisanwa ndetse inzu nyinshi zasanwe aba mbere bagatangira kuzibamo.

Ati 'Amazu 778 yamaze gusanwa na banyirayo bayarimo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Burera, Musanze, Karongi na Gakenke. Aya mazu yasanwe ku ngengo y'imari ya Leta. Amazu 980 arimo arasanwa ku buryo ba nyirayo bazaba bayarimo bitarenze impera z'uyu mwaka [2024].'

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko izindi 342 hagitegurwa ibyangombwa by'ubutaka ku buryo na zo zizaba zarangije gusanwa bitarenze umwaka utaha muri Kamena ba nyirazo bakazaba bazirimo.

Yahamije ko imirimo yo gusana inzu 2.763 zasenyutse burundu iteganyijwe mu ntangiriro za 2025, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y'Isi kuko yatanze inkunga ya 26.028.205$ agenewe kubaka gusa.

MINEMA igaragaza ko ubu hari gutegurwa ibyangombwa kugira ngo haboneke ibibanza byo kubakaho izi nzu, kwishyura ibiri ku butaka bikazakorwa na Leta.

Ni mu gihe ibikorwa by'amazi n'amashanyarazi ndetse n'amashuri byamaze gusanwa byose, na ho imihanda n'ibiraro na byo byarasanwe ku buryo imihanda yose ari nyabagendwa, ariko hakaba aho imirimo igikomeza.

Hateganyijwe ibikorwa byinshi bigamije guhangana n'ibiza

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko mu bizakorwa hagamijwe gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza harimo n'umuganda uteganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Rugerero w'Akarere ka Rubavu, aho bazasiburura inzira z'amazi, kuzirika ibisenge by'inzu no gushyira fondasiyo (kubaka ibitebe) kuzitabifite.

Tariki 31 Ukwakira 2024, hazaba inama yo ku rwego rw'igihugu ihuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashami y'Umuryango w'Abibumbye, Abanyamadini, Abikorera n'abandi bafite ibikorwa bijyanye n'imicungire y'ibiza.

Politike y'Igihugu y'Imicungire y'Ibiza iherutse kwemezwa mu Rwanda itanga ibisubizo birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi n'ubusesenguzi ku biza byugarije igihugu kugira ngo ibisubizo bifatwa bitange umusaruro mu kubaka ubudahangarwa ku biza, bikajyana no kumvikanisha neza ibiza n'ingaruka zabyo binyuze mu kongerera ubushobozi inzego zose n'abaturarwanda muri rusange kugira ngo bamenye ibiza bibugarije n'aho bagomba gushyira imbaraga ngo babyirinde.

Inzu nyinshi mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru zarasenyutse
Abo inzu zasenyutse burundu bazatangira kubakirwa mu ntangiriro za 2025
Inzu zangiritse igice kimwe zirenga 1700 zarasanwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-zirenga-1750-zangijwe-n-ibiza-zizaba-zamaze-gusanwamu-mpera-za-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)