Ish Kevin yahishuye uko yatangiye umuziki ash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo 'Bizima' yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ubwo yifatanyaga na Bushali mu gikorwa cyo kumurika Album ye 'Full Moon' cyabereye muri BK Arena.

Album ya Kane ya Bushali iriho indirimbo 17 zirimo: "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye';

'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ish Kevin yavuze ko Bushali azwi nk'umuhanzi usohora Album ziri 'Classic' kandi ni ibintu buri wese ufite ugutwi kwiza kumva umuziki yakumva

Ati "Icya mbere Bushali azwiho asohora Album za 'Classic' gusa. Duhereye kuri Album nka 'Ku Gasima', mbese duhereye kuri kiriya gihe cyo nyine, ni indirimbo ziri 'Classic' gusa. Twese turi hano ku bwe. Turashaka kubona Hip Hop itera imbere..."

Ish Kevin yavuze ko yubaha cyane Bushali 'ubu noneho byageze ku rundi rwego kuko yabaye umubyeyi'. Yahishuye ko yinjiye mu muziki Bushali ari mu bihe byiza, akorera ibitaramo muri BK Arena, ku buryo yumvaga afite inyota yo gukorana nawe indirimbo.

Ati "Njyewe natangiye umuziki Bushali ari 'Super Star'ari gukorera ibitaramo bikomeye hano muri BK Arena, ari ibintu birenze. Njyewe ndi gutangira umuziki."

Ish Kevin yavuze ko muri kiriya gihe yigiriye inama yo kujya asanga Bushali kuri Studio y'aho itsinda rya Green Ferry Music yabarizwagamo rikorera.

Byari mu rwego rwo kureba uko yamufasha bagakorana indirimbo. Ati "Urabyibuka ko najyaga nza ku kureba kuri Green Ferry nshaka ko dukorana indirimbo. Rero, hamwe n'iteka ryose nzakomeza kubaha bakuru banjye. Ni ukwereka urukundo bakuru bacu, kuko nabo baba bafite urukundo bitewe n'aho bahereye."

Ish Kevin yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we yateye mu kumurika Album ye ariko kandi "ngomba kumubaza impamvu atanshyize kuri Album (Yabiteyemo urwenya)."

Ish Kevin yatangaje ko yatangiye umuziki Bushali ari mu bihe byiza akorera ibitaramo muri BK Arena

Ish Kevin yavuze ko yajyaga kuri Green Ferry Music ashaka gukorana indirimbo na Bushali

REBA KU MUNOTA WA 12 ISH KEVIN AGARUKA KU MUBANO WE NA BUSHALI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147480/ish-kevin-yahishuye-uko-yatangiye-umuziki-ashakisha-bushali-ngo-bakorane-indirimbo-video-147480.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)