Ishimwe rya Bruce Melodie nyuma gutaramira ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024, hari hatahiwe abanya-Huye mu gitaramo cya 6 cya 'MTN Iwacu Muzika Festival' nyuma y'ibyabereye mu tundi turere dutandukanye. Abahanzi banyuranye barimo na Bruce Melodie, batanze ibyishimo bihagije ku bihumbi by'abaturage bitabiriye iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye.

Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'igitaramo, Bruce Melodie yavuze ko cyari igitaramo kidasanzwe, ashimira abafana ku bw'urukundo babagaragarije ndetse n'abategura ibi bitaramo.

Yagize ati: "[...] Nanashimira abafana, urukundo batugaragarije ndetse n'abateguye ibi bitaramo, byari ibintu birenze."

Bruce Melodie yakomeje asobanura impamvu abantu basigaye bitabira ibitaramo bagafana ku bwinshi, aragira ati: "Ni ishaza ryagabanyutse. Kubera ko kera nta interineti yabagaho, abantu bareberaga umuhanzi kuri 'stage,' ariko uyu munsi baza bazi neza uko bimeze n'ibihangano bibageraho ku buryo bworoshye, nibaza ko ari ikintu cyiza. Ni ukuvuga ngo ni igihugu muri rusange cyaryoshye."

Yavuze ko ari kugaragara mu isura itandukanye n'iyo abantu basanzwe bamubonamo mu bindi bitamo, aho abyina buri ndirimbo, kubera ko aba yabyubashye.

Agaruka ku buryo yabonye ibi bitaramo kuva byatangira kugeza ubu, yagaragaje ko yamaze kubona ko abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, bakunda umuziki ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje agira ati"Ibitaramo byose byagiye bigenda neza ngira ngo mwaranabibonye ubwo twagiraga ikibazo cy'imvura n'imiyaga, abantu batashye bababaye kuko nyine uwo muziki bari baje kureba batawubonye. Biragaragara ko abantu bacu basigaye bakunda umuziki kandi baniteguye kuwushyigikira."

Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aime Baraza wo muri Nigeria, yateguje indi mishinga n'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga izajya ahagaragara mu minsi iri imbere, ahamagarira abantu kuzitabira ibindi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bisigaye bizabera i Rusizi ndetse n'i Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Bimwe mu byaranze igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival i Huye:

Abakunzi b'umuziki batuye mu Mujyi wa Huye bageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare bituma Saa Munani zuzuye Bwiza yari amaze kugera ku rubyiniro.

Nyuma ya Bwiza, wamaze iminota igera kuri 45 ku rubyiniro, hakurikiyeho Ruti Joel wari waserukanye n'intore zo mu Itorero Ibihame by'Imana bataramira abakunzi b'umuziki i Huye biratinda.

Ruti Joel yavuye ku rubyiniro aha umwanya Danny Nanone, uyu muraperi utaherukaga gukorera igitaramo i Huye yatanze ibyishimo bisendereye ku bakunzi be.

Kenny Sol wakurikiye Danny Nanone nawe ntiyigeze atanga agahenge ku bakunzi b'umuziki kuko babyinanye ivumbi rigatumuka.

Uko igitaramo cyegerezaga ku musozo niko cyarushagaho kuryoha, Bushali niwe muhanzi wari utahiwe.

Uyu muraperi ufite abakunzi benshi mu Karere ka Huye yababyinishije kuva ku munota wa mbere kugeza avuye ku rubyiniro.

Bushali yakorewe mu ngata na Chriss Eazy ufite nyinshi mu ndirimbo abakunzi be bafashe mu mutwe, uyu muhanzi aba aziririmbana nabo kuva ageze ku rubyiniro kugeza aruvuyeho.

Bruce Melodie niwe muhanzi wasoje igitaramo cy'i Huye, aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo zakunzwe yaba mu myaka yo ha mbere ndetse n'izigezweho muri iyi myaka ya vuba.

Uyu muhanzi nyuma yo kuva ku rubyiniro, yarusigiye MC Buryohe na Bianca bari bayoboye iki gitaramo bafatanya na DJ Tricky gusezerera ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bari bakoraniye ku kibuga cyabereyemo.

Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye i Huye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Yashimiye abafana basigaye bagaragaza urukundo rudasanzwe ndetse n'abategura ibi bitaramo


Nyuma ya Bien-Aime n'abandi, Bruce Melodie yateguje indi mishinga ikomeye n'abanyamahanga ndetse ahishura ko hari indirimbo nyinshi amaze kubika mu kabati

">Kanda hano urebe ikiganiro na Bruce Melodie

">

">Reba hano indirimbo nshya Bruce Melodie na Bien-Aime baherutse gushyira hanze

">

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147490/ishimwe-rya-bruce-melodie-nyuma-gutaramira-abi-huye-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-video-147490.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)