Israel Mbonyi yateguje ikindi gitaramo gikomeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X, aho yanditse agira ati 'Ni nde witeguye 'Icyambu 3?' Umunsi wizihizwaho Noheli wagarutse nanone.'

Kuva mu 2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Ni ibitaramo byitabirwa cyane dore ko izo nshuro zose amatike yagurishijwe agashira.

Ntibizwi neza niba n'iki gitaramo kizabera muri BK Arena uyu muhanzi amaze kuzuza kabiri.

Uyu muhanzi agiye gukora iki gitaramo mu gihe amaze iminsi akora ibizenguruka ibihugu bitandukanye bikitabirwa ku rwego ruhambaye. Kuri ubu ni umwe mu bafite indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu byiganjemo abumva Igiswayile.

Igikundiro cye unakibonera mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuko nko kuri Youtube akurikirwa n'abarenga miliyoni.

Reba 'Kaa Nami'; indirimbo Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/israel-mbonyi-yateguje-ikindi-gitaramo-gikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)