Iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe - Minisitiri w'Intebe Ngirente ku barangije amasomo muri UR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo guha impamyabumeyi abagabo 4.959 n'abagore 3.109 wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024.

Barimo 946 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z'ikirenga n'abandi bo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza 6.657. Abanyamahanga basoje amasomo muri iki cyiciro cya 10 ni 126.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda igenda igaragaza intambwe ikomeye mu iterambere ndetse no mu gutanga ireme ry'uburezi.

Ati 'Sinshidikanya ko Kaminuza y'u Rwanda yabahaye ubumenyi bukenewe, ubwenge n'indangagaciro bityo tubatezeho umusanzu mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'igihugu. Ubwo mugiye kujya gukorera igihugu tubategerejeho kuzana impinduka zifatika zizahindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

Yagaragarije abarangije amasomo ko bagomba gutekereza byagutse bagafasha umuryango mugari kuzana ibisubizo by'ibibazo biwugarije biganisha ku iterambere.

Ati 'Mugomba gutekereza mu buryo bwagutse, mugahanga ibishya bizana ibisubizo by'iterambere kandi mugakora imishinga ikomeye ibateza imbere kandi ikanateza imbere igihugu. Mugomba guhora mwibuka ko iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe. Niyo mpamvu mbasaba kubyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kibaha.'

Dr. Ngirente yahamije ko kuba muri iki cyiciro harangije abanyeshuri barimo n'abanyamahanga ari ikimenyetso ntakuka ko ireme ry'uburezi ritangwa muri iyi kaminuza rigenda ritera imbere.

Ati 'Kuba abanyeshuri 126 b'abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amasomo none bigaragaza ko Kaminuza y'u Rwanda yageze ku ntego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga no kwagura imbibi zayo. bigomba gukomereza aho,'

'Twishimira ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry'uburezi riyitangirwamo ku buryo n'abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry'uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.'

Yanavuze ko amavugurura yose igihe azaba amaze gushyirwa mu bikorwa Kaminuza y'u Rwanda izaba imaze kugira izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati 'Kaminuza zacu zigomba kongera imbaraga mu bushakashatsi zigaha abasoza amasomo ubumenyi bukwiriye kugira ngo bafashe mu rugamba rw'ubukungu n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

Yagaraje ko byagerwaho binyuze mu bufatanye bw'inzego z'abikorera na Kaminuza binyuze mu kunoza integanyanyigisho, gutanga imenyerezamwuga no guhanga amahirwe y'imirimo.

Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko abarangije amasomo bakoze akazi gakomeye mu myigire yabo, ndetse bitezweho kuzagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Yagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda atari ikigo cy'uburezi gusa ahubwo ari n'irerero ry'abazagira uruhare mu kugeza igihugu ku iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Ass Prof Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo.

Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Ati 'Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.'

Dr. Rubagumya Francis wavuze ijambo ahagarariye abasoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda ku nshuro ya 10, yashimiye abarimu babahaye ubumenyi batiganda, na Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha abantu bose kwiga.

Ati 'Twiyemeje kuzakoresha ubumenyi twahawe mu kubaka igihugu, tutagamije kwijiza inyungu gusa ahubwo tugamije gufasha abariho ubu no mu binyejana bizaza.'

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye abasoje amasomo gukora imishinga izabateza imbere ikanazamura igihugu

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterambere-ry-igihugu-rihera-kuri-mwe-minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)