Ibi yabigarutseho mu muganda wihariye w'urubyiruko wo gutera ibiti, wabereye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ruhuha, kuri site ya Buzana, ku wa 12 Ukwakira 2024.
Mu butumwa yageneye urubyiruko ruyingayinga ibihumbi bitandatu rwitabiriye uyu muganda, yabibukije ko kwita ku bidukikije ari ukwigirira neza ubwabo.
Yagize ati "Ni mwebwe baragwa b'iyi si dufite uyu munsi. Ni mwebwe mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere, muzatunga iyi si. Byaba ari ikibazo musanze ari ubutayu, ari ibiza gusa, abantu batabasha kubona imvura, mwazahagirira ibibazo,''
'Iyo mwita kuri ibi biti, ni ahazaza hanyu muba mutegura. Ikibazo cy'ibiza bikomoka ku kutita ku bidukukikije, ni amakosa ya muntu ubwe mu bihe byahise, ariko birashoboka kubikosora.''
Yibukije bimwe mu biza byagiye byibasira abantu mu Rwanda birimo ibyo mu Burengerazuba n'Amajyaruguru byatwaye abasaga 100 mu 2023, ikibazo cy'umwuka utari mwiza ugaragara mu kirere cya Kigali n'izindi ngorane zose zikomoka ku ihungabana ry'ibidukikije, avuga ko umuzi wabyo ari ukuba hari ibiti bike.
Yasabye buri wese mu rubyiruko na buri mwana kwitabira gutera ibiti aho yiga cyangwa atuye ndetse no kubungabunga ibyatewe, mu ntego yo kugira iguhugu gitoshye.
Ati "Buri mwana wese, haba mu rugo, ku mashuri, aho dusengera, ni habaho gahunda yo gutera ibiti, ujye utera igiti uzirikana ko kizagutaraba, kiguha imvura kandi kikurinde umuyaga ndetse gitume n'igihugu cyacu gitoha.''
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko yishimiye gufatanya na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'abandi bafatanyabikorwa muri iki gikorwa cyo gutera ibiti.
Yavuze ko ikibazo cyo kurengera ibidukikije gikeneye ubufatanye bwa buri wese, asaba abana babyiruka kuzahorana ubufatanye bugamije kugira isi icyatsi kibisi.
Ati'' Twahuriye hamwe hano, none duteye ibiti bisaga ibihumbi icumi, iyo ari umuntu umwe hano undi hariya biragora, ariko iyo dukoreye hamwe biroroha ko turinda ubutaka bwacu isuri ndetse kutarinda n'ibidukikije muri rusange.''
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti muri Gisagara bifite inyungu za nonaha n'iz'igihe kizaza kuko bitanga akazi ku rubyiruko none, ariko no mu gihe kizaza ibiti bitewe bikazagirira neza abavuka n'ababyiruka.
Ati "Izi ngemwe ziterwa zahumbitswe n'urubyiruko rwa Gisagara rubonamo amafaranga, kandi n'ibi biti ni byera, bizaduha imbuto n'ibindi byinshi, ari nako birengera ibidukikije.''
Muri rusange urubyiruko rwitabiriye uyu muganda, rwagaragaje ko rwamaze kumenya neza akamaro ko kurengera ibidukikije, bavuga ko bazahora imbere mu gutanga imbaraga zabo mu bikorwa birengera ibidukikije kuko ari nk'ingobyi ibahetse.
Muri uyu muganda wihariye w'urubyiruko, kuri site ya Buzana hatewe ibiti bisaga ibihumbi 11, ariko muri rusange mu Karere hose urubyiruko rukazatera ibiti ibihumbi 100.