Jali Finance yifatanyije n'abakiliya bayo mu cyumweru cyabahariwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni ikigo cy'imari kizwiho gutanga inguzanyo za moto ku bazikeneye. Kugeza ubu Jali ifite moto zirenga 4.500 mu muhanda hakaba n'izindi zirenga 1.500 zamaze kwegurirwa abakiliya nyuma yo kuzishyura neza.

Tuyikorere nawe ni umwe muri abo bakiliya bahawe moto ya Spiro. Yavuze yashimiye iki kigo k'ubwo kwita ku bakiliya bacyo by'umwihariko ubwo cyifatanyaga nawe mu kwizihiza isabukuru y'amavuko dore ko ari ku nshuro ya mbere byari bimubayeho.

Si Tuyikorere gusa witaweho muri iki cyumweru kuko hari n'abandi bakiliya Jali Finance Ltd yageneye za televiziyo.

Yavuze ko 'Aho kugira ngo urubyiruko rubure akazi, rwagana iki kigo rugahabwa moto [cyane iz'amashanyarazi] kuko bakwemerera kwishyura mu byiciro, zirahendutse kandi zirakomeye, maze nabo bakikura mu bukene.'

Umuyobozi Ushinzwe Kwinjiza abakiliya muri Jali Finance Ltd, Benjamin Ndorimana, yashimiye buri wese wafashe icyemezo cyo kuyoboka iki kigo, abasaba gukomeza kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi no kwihesha ishema.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance Ltd, Frank Mugisha, yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo gukomeza guha serivisi nziza buri wese uje abagana.

Yavuze ko Jali Finance Ltd, ifite gahunda yo gutanga izindi moto 3.000 bitarenze 2025, inyinshi muri zo zikazaba ari moto z'amashanyarazi.

Jali Finance Ltd itanga umusanzu ufatika ku gihugu na Afurika muri rusange ku bijyanye n'ingingo y'ihumana ry'ikirere ihangayijkishije buri wese utuye Isi.

Igisubizo ku kibazo cy'ihumana ry'ikirere kiri mu gushyiraho politiki zitandukanye ziyobowe no kwimakaza ubwikorezi bukoresha ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza ikirere ari nabyo iki kigo gishyizemo imbaraga.

Gifite intego yo gufasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere binyuze mu gutanga moto zikoresha amashanyarazi, ibizanafasha guteza imbere ubuzima bwa benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

kigo cy'Imari cya Jali Finance Ltd cyifatanyije n'umukiliya wacyo Tuyikorere Sylidion, kwizihiza isabukuru ye y'amavuko
Muri iki cyumweru hari n'abandi bakiliya Jali Finance Ltd yageneye za televiziyo
Jali Finance Ltd, ifite gahunda yo gutanga izindi moto 3.000 bitarenze 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yifatanyije-n-abakiliya-bayo-mu-cyumweru-cyabahariwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)