Jean Mbanda washatse kuba Perezida yamaganywe nyuma yo gutera icyuhagiro Abajenosideri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amagambo Mbanda yatangarije Shene ya YouTube yitwa Uruganiriro TV, mu kiganiro cyagiyeho tariki 1 Ukwakira 2024.

Muri icyo kiganiro kimara hafi amasaha abiri, Mbanda avuga cyane ku mateka ye haba muri Politiki, mu mupira w'amaguru nk'uwigeze kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), n'ibindi.

Hari aho agera kuri Matayo Ngirumpatse, akavuga ko amuzi nk'umuntu mwiza w'imfura kandi ko udashobora kuba imfura ngo nyuma ubireke.

Mbanda ntasobanura neza ubupfura bwa Ngirumpatse wabaye Perezida w'Ishyaka MRND rya Juvénal Habyarimana wari Perezida, ari naryo ryari rifite umutwe w'Interahamwe wari urishamikiyeho.

Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, rwakatiye Ngirumpatse igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

Mbanda Jean kandi yagaragaje ko atemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yemejwe bidasubirwaho n'Umuryango Mpuzamahanga (Loni).

Mbanda yagiye impaka n'umunyamakuru ku bijyanye no kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi we akayica ku ruhande akavuga ko ari amahano ndengakamere.

Ati 'Njyewe mvuga amahano ndengakamere kandi mfite impamvu yabyo, andi magambo ntumva sinjya ntinyuka kuyakoresha.'

Ikiganiro Mbanda yavugiyemo ayo magambo kikimara kujya hanze hari benshi bariye karungu, bagaragaza ko biteye isoni kuba byavugwa n'umuntu uzi ukuri kw'ibyabereye mu Rwanda, wivugira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka.

Popote Janvier yahise yandika ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko ibyo Mbanda yanditse bihabaye n'ukuri ndetse ko ari ugutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.

Ati 'Gutagatifuza umujenosideri nka Matayo Ngirumpatse wakatiwe gufungwa burundu na ICTR, ukavuga ko utemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye, si iby'i Rwanda. Ni ugutoneka imitima y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.'

'Ubu burozi ni bwo Mbanda yashakaga kugaburira Abanyarwanda ubwo yatangaga kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora aheruka? Birababaje.'

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene na we yashimangiye ko umuntu uhakana ukuri bitakubuza kuba ko cyane ko abo Mbanda yateye icyuhagiro babihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga.

Ati 'Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora Jenoside. Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka. Ntakizabihanagura.'

Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora jenoside.Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka.

Ntakizabihanagura. https://t.co/tTcwPYjb7J

â€" Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) October 4, 2024

Mu kiganiro cyose Mbanda yasaga n'ushaka guhinyura byinshi mu bisanzwe bizwi, ndetse akagaragaza ko abimaranye iminsi kuko ngo yirinze kubivugaho ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida, Komisiyo y'Amatora ikanga kwemeza kandidatire ye kuko hari ibyo itari yujuje.

Jean Mbanda w'imyaka 71 y'amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini ndetse n'umuntu wanyuze mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 1999 nyuma ajya kuba muri Canada. Ni umwe mu bashinze ishyaka PSD mu gihe cy'amashyaka menshi mu 1991.

Si ubwa mbere avuze amagambo atavugwaho rumwe kuko no mu 2015, yavuze ko atumva impamvu yo gufunga Col Théoneste Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Bivugwa ko yigeze gufungwa nyuma yo kutumvikana n'abari bagenzi be mu bucuruzi bujyanye n'ibikorwa byo gutwara abantu binyuze mu ikompanyi yari izwi nka Aprotam.

Mbanda Jean ubwo yatangaga ibyangombwa ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jean-mbanda-wigeze-kuba-umudepite-yateje-impaka-nyuma-yo-gutera-icyuhagiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)