Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente. Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4959.
Muri Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) ni 722, muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y'Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry'umurimo.
Ati 'Uko mugiye guhabwa impamyabumenyi mwahuye n'imbogamizi murazirenga ku buryo byabateguriye kuba abayobozi, abahanga n'abacurabwenge b'ejo hazaza.'
Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y'u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.
Ati 'Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.'
Dr. Kayihura yagaragaje ko mu myaka 10 ishize hakozwe iminduka mu myigishirize y'amashuri makuru na Kaminuza, by'umwihariko habaho guhuza amashuri makuru yose ya Leta abyara Kaminuza y'u Rwanda yafashije gukorera hamwe no guteza imbere uburezi bufite ireme mu nzego zose.
Inkuru irambuye ni mu kanya
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yashyize-ku-soko-abarenga-8000