Kamonyi-ARDE/KUBAHO: Icyumba cy'Umukobwa cyabafashije gukoresha igihe neza, batekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore n'Abakobwa bibumbiye muri Koperative ikora Ubuhinzi ikanaboha Agaseke( KOABA/KARAMA), bavuga ko icyumba cy'Umukobwa bubakiwe na ARDE/KUBAHO cyababereye igisubizo ku mwanya bajyaga batakaza mu gihe hagize uhura n'ikibazo cy'imihango. Ni icyumba bavuga ko cyanabafashije kunoza isuku ariko kandi kinafasha uwagira ikibazo cy'umubiri, yumva atameze neza kuba yaryama akaruhuka, akabyuka akomezanya n'abandi akazi kabahuza.

Musenge Alphonsine, umwe mubanyamuryango ba KOABA/KARAMA aganira na intyoza.com ku mumaro w'iki cyumba cy'Umukobwa muri Koperative yagize ati' Iki cyumba cy'Umukobwa cyabaye igisubizo kuritwe, cyane iyo twaje guhurira hano mu mirimo igendanye na Koperative yo Guhinga, Kudoda no Kuboha Agaseke cyangwa se hari indi mpamvu yaduhuje'.

Muri iki cyumba, uretse ibitanda bibiri birimo, hari n'icyumba cy'aho usanga amazi ugakaraba.

Akomeza agira ati' Mbere ARDE/KUBAHO itaradufasha ngo tugire iki cyumba cy'Umukobwa, twageraga aha wagira ikibazo cyo kujya mu mihango ukabura uko wifata, bikagutera ikibazo ndetse ugashaka uko usubira mu rugo kugira ngo wikorere isuku. Aho batwubakiye iki cyumba bakanadushyiriramo ibikoresho bijyanye n'isuku, iyo uhuye n'ikibazo cy'imihango uraza ukajya mu cyumba cy'Umukobwa ugakaraba, uko wari wiyanduje ukongera ukitunganya neza, ukambara akenda k'Isuku, warangiza kumwe uba ushobora no kuba urwaye nko munda harimo uburiri, igitanda na Matera ukajyaho ukaryama, ukaruhuka noneho mu kandi kanya gatoya waza kumva umerewe neza ukagaruka mu gikorwa wari urimo ukora'.

Icyumba cy'Umukobwa cyatumye badapfusha igihe cyabo ubusa.

Umwambaro w'imbere( Kotegisi) w'ugiye mu mihango akoresha. Ako, kamwe bakagurisha amafaranga 500 kandi karameswa ka kongera gukoreshwa. Ntabwo gasangirwa.

Musenge agira ati' Igihe cyacu twarakizigamye kubera icyumba cy'Umukobwa. Urumva igikorwa wagakoze muri cya gihe wagiye mu rugo gushaka uko witunganya, uwo mwanya washoboraga no kugenda ntugaruke bitewe n'urugendo cyangwa se ibyo uhuye nabyo, ariko ubu ubikemurira iruhande rw'ahari igikorwa cyakuzanye, unazirikana ko bagenzi bawe bari mu kazi cyangwa se nawe urimo gutakaza umwanya, ukagira vuba kugira ngo usubire mu gikorwa cyakuzanye, bityo uze gutaha wumva ko utaziye ubusa'.

Yamuragiye Dative, abarizwa muri Koperative KOABA/KARAMA. Avuga ko icyumba cy'Umukobwa cyakemuye byinshi mu bibazo Abagore n'Abakobwa bahuraga nabyo birimo no kuba watungurwa n'imihango kandi waje mu bikorwa biguhuza n'abandi ukabura uko ubyifatamo. Ahamya ko ibyo ngo byabaye amateka nyuma yo kubakirwa iki cyumba.

Winjiye muri iki cyumba cy'Umukobwa, usangamo ibitanda bibiri.

Ati' Buriya hari ukuntu Abagore n'Abakobwa ujya mu mihango utunguwe. Mbere washoboraga kubura uko wifata ndetse bikagutera kutiyumva neza mu bandi, yemwe wanagenda ushaka kujya kwitunganya ukumva ntutekanye kuko nyine watunguwe, ariko ubu aho kugira ngo uze gutaha bikujojobaho cyangwa bigira bite….,ujya mu cyumba hari amazi n'isabune ukoga, ugafata amavuta ukisiga, ugafata umwenda nyine w'imbere ugafata na Kotegisi ugashyiramo ubundi ukisubirira mu kazi, nta kibazo'.

Akomeza avuga kandi ati' Iki cyumba cyatumye nta mwanda tugira. Iyo utunguwe bahita baguha icyumba ukajyamo kubera ko n'ubundi aba ari icy'Abakobwa, uraza ukajyamo ukabikemura ugataha wumva nta kibazo ufite, nta n'ipfunwe ufite kubera ko uba wumva isuku wayikoze, nta n'uwabimenya'.

Abana b'Abakobwa biga hafi aha baza kuganirizwa, bakerekwa uko icyumba cy'Umukobwa gikora hamwe n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'Isuku n'Isukura.

Aba bagore n'Abakobwa babarizwa muri iyi Koperative KOABA/KARAMA, bavuga ko iki cyumba nubwo kibafatiye runini nk'abari hamwe muri Koperative, ariko kuko ngo kiri ku muhanda kandi hafi y'isantere y'Ubucuruzi ya Karama, ngo na bagenzi babo bandi bataba muri iyi Koperative hagize utungurirwa ku muhanda n'ikibazo cy'imihango baramufasha agakomeza urugendo cyangwa se ibindi yarimo.

Numukobwa Marie Chantal, umukozi ushinzwe iterambere ry'Abari n'Abategarugori cyane cyane mu kubaka ubushobozi bwabo mu miyoborere mu mushinga ARDE/KUBAHO, avuga ko mu Makoperative yose bakorana nayo mu mushinga wa Tubeho neza hubatswe icyumba cy'Umukobwa.

Numukobwa Marie Chantal-ARDE/KUBAHO.

Avuga ku mpamvu yo kubaka iki cyumba, yagize ati' Koperative usanga akenshi nka 80% zigizwe n'Abagore n'Abakobwa bakiri batoya. Mu rugendo rwabo rwo kwiteza imbere, bagira ibikorwa bahakorera nko; Kudoda, Ububoshyi, Ubuhinzi, Gukora imisatsi n'ibindi bitandukanye bitewe n'icyo Koperative yahisemo. Rero byari imbogamizi ko umwana w'umukobwa cyangwa se Umudamu wagiye mu mihango atitabira ibyo bikorwa cyangwa se akaba yataha bitarangiye, yaba ari mu mahugurwa akaba yagenda ayacikishirije kuko yatunguwe muri bya bihe bye by'Ukwezi. Aho rero niho habonetse icyo gitekerezo cy'uko bakeneye ahantu biyakirira, urwaye akaba yabona aho yirambika ho gakeya. Harimo uburiri akaruhuka iminota mikeya akagaruka muri cya gikorwa cyari cyamuzanye, uwiyanduje akabona aho akarabira, agahindura ka kenda k'imbere, ya suku n'Isukura bigakomeza kwimakazwa ariko kandi bigatuma n'ibijyanye n'ukwezi k'Umukobwa bihinduka ibintu bisanzwe nk'uko bisanzwe koko'.

Numukobwa, Avuga ko ibikorwa bakora nka ARDE/KUBAHO bigamije kuzana impinduka nziza mu mibereho y'Abaturage ya buri munsi. Ku bijyanye n'icyumba cy'Umukobwa, ahamya ko gifasha cyane Abagore n'Abakobwa kuko ntawe ucikanwa n'ibikorwa bya Koperative, ntawe ucikanwa n'Amahugurwa kandi ngo iyo umuntu ameze neza n'ibyo akora abikora atuje kandi atekanye bigatanga Umusaruro.

Bimwe mu bikorwa bikorwa n'aba bagore ba Koperative KOABA/KARAMA birimo Ububoshyi.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/28/kamonyi-arde-kubaho-icyumba-cyumukobwa-cyabafashije-gukoresha-igihe-neza-batekanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)