Kamonyi: Isuku n'Isukura, kwicungira Umutekano no kurwanya Igwingira mubana, biteretse Musambira ku mwanya w'icyubahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwahembye Umurenge wa Musambira kuba ku isonga mu bikorwa by'Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana. Bahembwe 'Moto' nshya. Uretse uyu Murenge, hanahembwe Akagari ka Kivumu kahize utundi uko ari 59 mu Karere, hahembwa Ikipe y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, hahembwa Ikipe ya Koperative y'Abanyonzi ba Musambira, hahembwa Ikipe y'Imboni z'Impinduka, hahembwa ikipe y'Abakozi b'Akarere.

Avuga inzira banyuze kugera ubwo Musambira ihigitse indi Mirenge y'Akarere ka Kamonyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine avuga ko bimwe mu byo bitayeho ari; Ugukora amasuku no kurimbisha umuhanda kuva kurugabano rwa Kamonyi na muhanga aho Musambira igarukira, kugera aho igabanira n'Umurenge wa Gacurabwenge nawo wo muri Kamonyi.

Gitifu Nyirandayisabye Christine.

Avuga kandi ko bavuye ku kurimbisha no gukora ibikorwa by'Isuku n'Isukura mu muhanda wa Kaburimbo bajya mu ngo baganira n'abaturage ku bijyanye n'Isuku n'Isukura, gusukura amazi no kunywa ayatetswe, kwita kubana babagirira isuku.

Akomeza avuga ko bafatanije n'abafatanyabikorwa bigishije ababyeyi gutegura indyo yuzuye, ibyatumye abana 9 bari mu mirire mibi bayivamo. Bigishije kandi ababyeyi by'umwihariko abagore batwite kwiyitaho, kurya indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko bazabyara abana bafite igwingira.

Ibirori byari byitabiriwe.

Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko bagiye kwagura uburyo bakoragamo, bakareka kwibanda ku tugari dukora kuri Kaburimbo ahubwo bakegera mu tundi tugari turi kure ya Kaburimbo( utwo mucyaro), bagamije kurushaho kunoza ibikorwa by'Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwiringira Marie Josee, agaruka ku ruhare y'ubuyobozi bwaba ubw'Akarere ndetse n'Umurenge muri ibi bikorwa, yagize ati' Akarere icyo bakora cyangwa ku rwego rw'Umurenge, ni Ubukangurambaga ariko ibikorwa ni abaturage babikora. Icyo dukora rero ni ugushimira abaturage kuko tubabwira bakumva'.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Ku bwa Visi Meya Uwiringira, ibihembo nk'ibi hari icyo bisobanuye ku muturage. Ati' Iyo hatanzwe igihembo nk'iki n'uburyo abaturage baba bakishimiye, duhita tugira icyizere y'uko abaturage batazadohoka ahubwo bazakomeza guharanira buri gihe kumva ubuyobozi. Kumva ibihembo k'urwego rw'Akarere bitangiwe mu Murenge nk'uyu ushobora kuba witaruye umujyi, bigira icyo byongera ku myumvire y'abaturage no gushishikarira kwitabira gahunda za Leta bakangurirwa'.

Akomeza avuga ko kuba mu myaka ibiri yikurikiranya ibihembo bitwawe n'Imirenge ikora kuri Kaburimbo bidasobanuye ko hirya y'aho nta bikorwa yo. Ahamya ko kuri Kaburimbo koko hakurikiranwa cyane mu bijyanye n'isuku ariko no mu yindi mirenge ubwo bukangurambaga buhakorwa, ndetse by'umwihariko ko babifashijwemo n'Igitondo cy'Isuku kiba buri wa Kabiri baba bagomba kubona raporo y'uko buri Murenge wakoze.

Moto nshya yahembwe Umurenge wa Musambira, yaherekejwe n'ibyangombwa byayo byose.

Visi Meya Uwiringira, ashima ko zimwe mu mbogamizi zatumaga ibintu bidakorwa uko bikwiye haba ku rwego rw'Akarere n'Imirenge zavuyeho. Zimwe muri izo mbogamizi zirimo kuba nta bakozi bashinzwe Isuku n'Ubuzima ari n'aho harimo Isuku no kurwanya Igwingira n'Imirire mibi, aho wasangaga bikorwa n'abandi bakozi babihuzaga n'izindi nshingano.

Aya marushanwa nkuko Visi Meya Uwiringira Marie Josee abivuga, atangizwa n'inzego z'Umutekano(Polisi) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire y'abana bato, ariko ngo Akarere kabitegura mbere yo gutangizwa kugira ngo ni bitangizwa umuturage abe yaramaze kumva neza ibikenewe bityo abijyemo neza abyumva.

Mu itegurwa ry'aya marushanwa hakorwa ubukangurambaga ku Isuku n'Isukura, Kwicungira Umutekano hamwe no kurwanya Igwingira mu bana hagaragaye umwihariko wo kwagura Ubukangurambaga, hashyirwamo amakipe atandukanye akina imikino y'umupira w'amaguru hagamijwe kwagura Ubukangurambaga bukagera kure binyuze mu mikino. Hanongewemo kandi guhemba umuturage witwaye neza mu kurwanya Igwingira ndetse n'Imirire mibi.

Mu kwagura ubu bukangurambaga, amakipe yongewemo ni; Ikipe y'Abamotari nk'abantu baba ku muhanda kandi bashobora gufasha mu gutanga amakuru, hashyizwemo ikipe y'Imboni z'Impinduka nk'abantu bahoze mu bikorwa bitari byiza birimo; Ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, urugomo n'ibindi. Aba, bitezweho gufasha guhindura abo basize mu bikorwa n'imyitwarire itari myiza bahozemo. Hashyizwemo kandi ikipe y'Abanyonzi, Ikipe y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Ikipe y'Inzego z'Umutekano(Polisi), hamwe n'Ikipe y'abakozi b'Akarere ka Kamonyi.

Mu gutanga Ibihembo kandi, hahembwe amakipe ane muri atandatu yari mu irushanwa. Ayahembwe ni; Iy'Urubyiruko rw'Abakorerabushake yafashe umwanya wa mbere, Uwa Kabiri ufatwa na Koperative y'Abanyonzi ba Musambira, Ikipe ya Koperative y'Imboni z'Impinduka ifata umwanya wa 3 mu gihe Iy'abakozi b'Akarere yabaye iya 4.

Akagari ka Kivumu kahigitse utundi twose muri Kamonyi kahembwe Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Iyo niyo Moto nshya yahembwe Umurenge wa Musambira, iherekezwa n'ibyangombwa byayo byose.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/24/kamonyi-isuku-nisukura-kwicungira-umutekano-no-kurwanya-igwingira-mubana-biteretse-musambira-ku-mwanya-wicyubahiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)