Kamonyi: Iyo ukunda Abanyarwanda ntabwo ujya kureba ngo washyingiwe nande, washyingiye nde-Francois Ngarambe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, Francois Ngarambe wari Intumwa ya 'Unity Club Intwararumuri', yakebuye abivanga mu rukundo rw'abahungu n'abakobwa bashaka kubisanisha n'amoko. Yababwiye ko Amoko atariyo yubaka, ko hubaka imitima y'abashakanye.

Francois Ngarambe, yabwiye abitabiriye iri huriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa, ko ibigaragara nk'ibikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda biri hasi. Ati' Ibyo dukora burya rimwe na rimwe hari ubwo ushobora gusanga ari uguhushura cyangwa se tureremba hejuru kuko, ibyo tubona bikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda biri hasi'.

Abayobozi batandukanye barimo n'abigeze kuyobora Kamonyi bitabiriye iyi nama.

Akomeza ati' Mu bayobozi twebwe dushobora no kurindagiza tukarenzaho ariko hasi niho hakenewe. Ibyo rero bidusaba y'uko tugomba kuba twumvise ku rwego rw'Akarere kugira ngo dushobore gusanga bagenzi bacu, abo tubana, abo tuyobora hariya hasi'.

Francois Ngarambe, ntabwo yiyumvisha uburyo muri iki gihe tugezemo hari abagifite imyumvire yo kumva ko bagomba gushyingira kwa kanaka bitwaje iby'amoko. Avuga ko ibyo atari Politiki, ahubwo ari Ubujyanyuma, ari ubuswa kuko n'ababishyizeho ngo ntaho babikura mu mateka y'u Rwanda bitewe n'uko bitigeze bibaho.

Gusa, avuga ko ibyo hari ababyuririyeho bakabikoresha nk'inzira ya Politiki, bavuga cyangwa bagaragaza ko gushaka kanaka wo kwa kanaka ari icyaha, ari bibi!. Ati' Ibyo rero nk'ababyeyi tugomba gutera imbere tukareka abana bakisanzura. Ibyo aribyo byose nubwo twababyaye turatandukanye!, ni Abanyarwanda bafite uburenganzira bwabo, tubareke babeho nk'Abanyarwanda'.

Yabajije buri wese ugifite imyumvire nk'iyo n'imitekerereze abuza abana kwikundanira icyo yasubiza mu gihe bamubaza aho yari ari igihe bamenyanaga!? Ati' Abana bashatse badusubiza ngo 'none se ubundi twagiye kumenyana wari uri hehe'?'.

Yakomeje asaba buri wese guhamya ukwemera kwe, haba mu byo avuga ndetse n'ibyo akora. Yibukije ko igikwiye mu bantu ari ukwerekana ko' bwa Bunyarwanda tuvuga ntabwo ari ubwa Siroga( amagambo), bugaragarira mu bikorwa'. Ashimangira ko iyo Sosiyeti ikirimo ubuntu nk'ubwo ng'ubwo iba ikeneye gukira, iba ikeneye kuvurwa. Ati' Nta wundi rero uzayivura ni twebwe! Abantu rero bavurirwa mu biganiro nk'ibi ng'ibi muba mwagize'.

Francois Ngarambe, yasabye ko ibiganiro nk'ibi bivuga k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bikwiye kuba kenshi mu gihembwe kandi mu byiciro by'abantu bitandukanye kuko hari amahuriro menshi abantu bahuriramo ashobora kuganirirwamo kugira ngo buri wese yumve neza 'Ubunyarwanda', ko ari ibikorwa, atari ukuvuga gusa byo kwigaragaza.

Ati' Iyo ukunda Igihugu ukunda n'Abanyarwanda!, iyo ukunda Abanyarwanda ntabwo ujya kureba ngo washyingiwe na nde washyingiye nde?. Niba abo ng'abo bashimanye wowe ubijemo nkande?, baherekeze ububakire ubahanure nk'umubyeyi kuko ntabwo amoko ariyo yubaka, hubaka imitima y'abashakanye'.

Abitabiriye iyi nama barimo; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Umuyobozi mukuru wa BDF, Uhagarariye MINUBUMWE, Abayobozi mu nzego zitandukanye bagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu karere ka Kamonyi, Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturuka mu karere ka Kamonyi, Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi, Abahoze mu nzego z'ubuyobozi mu karere( Inama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere), Abagize Komite y'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere(JADF), Abagize Komite y'Ihuriro ry'Abikorera mu Karere(PSF), Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Karere(RIC), Umuyobozi mukuru w'Ibitaro mu Karere, Abafatanyabikorwa mu nkingi y'Ubumwe n'Ubudaheranwa n'Isanamitima, Abagize Biro z'Inama Njyanama z'Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/19/kamonyi-iyo-ukunda-abanyarwanda-ntabwo-ujya-kureba-ngo-washyingiwe-nande-washyingiye-nde-francois-ngarambe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)