Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy'Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w'umukobwa w'imyaka 14-15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko ahagana ku I saa kumi zo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, umurezi(Animateri) mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mukinga(GS Mukinga) yatawe muri yombi akekwaho gusambanya agatera inda umwana w'umukobwa w'Umunyeshuri utarengeje imyaka 15 y'amavuko. Umuyobozi w'ishuri ati' No kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo'.

Abaturage Umunyamakuru wa intyoza.com akesha aya makuru, bavuga ko uyu mwana w'umukobwa afite imyaka 14 y'amavuko. Ni mu gihe Umuyobozi w'iki kigo cya GS Mukinga yemeza ko umwana afite imyaka 15 kuko ngo yavutse muri 2009.

Baganira n'umunyamakuru, bamwe mu bamenye aya makuru bavuga ko uyu Animateri akibwirwa n'umwana ko ashobora kuba yaramuteye inda, ngo yamuguriye agapimisho ngo yipime arebe niba koko atwite.

Akimuha udukoresho two kwipima, umwana ngo yagize amakenga ariko anafitemo ubwoba, niko kugenda yegera umwe mu barimu, amubwira ibyamubayeho ndetse n'uko Animateri yamuhaye utwo dukoresho ngo yifate ibizamini ariko ngo kudukoresha bikaba byamunaniye, amusaba kumufasha kumenya koko niba atwite.

Uyu mwarimu acyumva iyo nkuru, ngo ntabwo yabyihanganiye kuko yahise atanga amakuru, umwana ashyikirizwa ubuyobozi mu kigo, araganirizwa, ndetse icyo gihe umwe mu bakozi b'ikigo ngo yamufashije kwipima, basanga umwana aratwite.

Ubwo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize uyu Animateri yamenyaga ko amakuru yo gutwita k'uyu mwana yamenyekanye, ko kandi ariwe ushyirwa mu majwi, ngo yahise ava mu kigo aragenda.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko mu kugenda kwe( Animateri) yahise ashaka inzira zose zishobora kumugeza iwabo w'umwana ndetse ngo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kumvikana yanabahaye ibyo bemeranijwe, agaruka mu kazi kuri uyu wa Kane ariko kuko inkuru yari yaramaze kugera ku nzego bireba(RIB na Polisi), nazo zasaga n'izimutegereje, yageze mu kigo by'akanya gato yibwira ko nta kibazo, birangira yisanze mu maboko atari aye ari naho araye.

Aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com, Umuyobozi wa GS Mukinga yavuze ko uyu murezi( Animateri) yitwa Muhire Richard, akaba akekwaho gusambanya no gutera inda umwana w'umukobwa wiga mu mwaka wa mbere.

Avuga ko ari ishyano ryaguye mu kigo ayobora, ariko kandi ngo iyi minsi yari ishize Animateri ataza mu kazi yari yabwiye uyu muyobozi ko arwaje umubyeyi kwa muganga, ko atabasha kuboneka.

Avuga ku myitwarire ikwiye kuranga umurezi n'abakozi muri rusange muri iki kigo, yagize ati' No mu nama umuntu ahora abaganiriza, ariko icya mbere cyo nubwo ntamuhamya ko yaba yarakoze iryo hohotera, ariko buri mwana wese umuntu yagombye kumufata nk'umwana ashinzwe munshingano, kumurera kandi akamurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko urumva uretse no kuba bibangamira ubuzima bw'Umwana binatuma na Sosiyete( umuryango) igira ikibazo gikomeye kuko urumva no kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo'.

Uyu muyobozi, avuga ko amakuru y'ibyo uyu mwana yahuye nabyo yayamenye ndetse agatanga Raporo kuko yari afite ibyo ashingiraho mu kuyikora kandi ko yanamenyesheje ababyeyi be. Ahamya ko byose byamenyekanye ubwo uyu mwana w'umukobwa yasangaga Umwarimu ushinzwe icyumba cy'Umukobwa akamutekerereza ibye ndetse akanamusobanuza uko yakoresha kariya gakoresho ko kwipima yari yahawe na Animateri.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/17/kamonyi-nyamiyaga-umurezi-mu-kigo-cyishuri-araye-mu-maboko-atari-aye-kubera-umwana-wumukobwa-wimyaka-14-15/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)